IMIKINO

Umwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yitabiriye Parelempike mu Bufaransa yaburiwe irengero

Umwe mu bakinnyi bajyanye n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore bakina Volleyball y’abafite Ubumuga (Sitting Volleyball) mu mikino Parelempike mu Bufaransa, yaburiwe irengero.

Advertisements

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo mu Bufaransa birimo RFI, ouest-france n’ibindi, avuga ko guhera tariki ya 20 Kanama 2024, habuze umwe mu bagize ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Sitting Volleyball y’Abagore.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa/mugore utatangajwe amazina, yabuze Saa moya z’ijoro ubwo bari muri Restaurant mu Mujyi wa Paris.

Ku wa Gatatu tariki ya 28 Kanama 2024, ni bwo inzego z’Ubutabera n’iz’Umutekano mu Bufaransa, zemeje ko hatangiye iperereza ryo gushaka uyu Munyarwanda wari waje mu mikino Paralempike.

Abakinnyi b’u Rwanda bitabiriye imikino Parelempike

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, yamaze kumenyeshwa aya makuru n’inzego bireba.

UMUSEKE wifuje kuvugana n’ubuyobozi bwa Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga (NPC), ariko yaba Umunyamabanga Mukuru, Dr Mutangana Dieudonné na Perezida, Murema Jean Baptiste, bose baryumyeho.

Mu bakinnyi bandi bajyanye n’ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball, harimo Niyibizi Emmanuel ugomba gusiganwa ku maguru muri metero 1500.

Kuri uyu wa 29 Kanama 2024, ni bwo hatangira imikino Paralempike. Saa sita z’amanywa, u Rwanda rurakina Brésil ihabwa amahirwe muri iri tsinda.

U Rwanda ruri kumwe na Brésil, Canada na Slovenia mu itsinda rya Kabiri.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago