Uwayezu Jean Fidele usanzwe ari Perezida w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko atazongera kwiyamamariza kuyobora iy’ikipe muri manda itaha.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye Flash FM, aho Uwayezu Jean Fidele yahamije ko atazongera kwiyamamariza kuyobora ikipe ya Rayon Sports yaramazemo imyaka ine.
Ni mu kwiyamamaza mu matora yo kuyobora Rayon Sports ateganijwe mu Kwakira 2024 .
Uwayezu Jean Fidele waje muri Rayon Sports mu gihe yari yugarijwe n’ibibazo nyuma y’uko uwari Perezida wayo icyo gihe Munyakazi Sadate, yitabaje umukuru w’igihugu ngo abafashe gukemura ibibazo byari biri muri Rayon Sports.
N’ubwo atishimiwe n’abamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bamushinja ku datwara ibikombe ndetse no kugura abakinnyi badashoboye, gusa hari ibyo yagiye akemura harimo no gukemura ibibazo bijyanye no guhemba abakinnyi n’ibindi bijyanye n’Amafaranga muri rusange.
Manda ya Uwayezu Jean Fidele muri Rayon Sports izarangira mu Kwakira 2024 ari nabwo hazaba andi matora.
Rayon Sports, umwaka ushize yagarukiye ku mwanya wa gatatu yewe ikaba itarigeze yegukana igikombe na kimwe gikinirwa ku butaka bw’u Rwanda, ibintu akenshi bitashimishije abakunzi b’iyi kipe yambara umweru n’ubururu.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…