RWANDA

Anita Pendo wakoreraga ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ‘RBA’ yasezeye

Umunyamakuru akaba n’umushyushya rugamba Anita Pendo yasezeye kuri RBA yaramaze imyaka igera ku icumi ari umukozi wayo.

Advertisements

Ni amakuru Anita Pendo yahamirije DomaNews, avuga ko yamaze gusezerera ku kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ‘RBA’ gusa yirinda byinshi abivugaho.

Ati “Yego nibyo, namaze gusezera, ntabwo nk’iri umunyamakuru wa RBA.”

Anita Pendo yaramaze imyaka igera mu icumi akorera mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ‘RBA’.

Anita Pendo yamenyekanye ubwo yatangiye gukorera kuri Radio ya Magic FM, yibandaga cyane ku gisate cy’imyidagaduro mu mwaka 2014.

Ni ikiganiro cyabimburiraga ibindi kuri iyo Radio, mu gitondo cyitwaga ‘Magic Morning’ arikumwe na Murindwa Augustin nawe utakihabarizwa.

Sibyo gusa kuko yaje no kujya akora ibiganiro by’imyidagaduro kuri Television y’igihugu, mu kiganiro cyitwa Friday Show, aho yafatanyaga na mugenzi we Gitego.

Uyu mubyeyi w’abana babiri yavuze ko n’ubwo yasezeye adasezeye itangazamakuru.

Hari amakuru avuga ko Anita Pendo ashobora guhabwa akazi kuri Kiss FM, iherutse gutakaza Sandrine Isheja wayikoreraga akaba yarahawe inshingano zo gukorera muri RBA nk’umuyobozi wungirije w’iki kigo.

Anita Pendo yamaze gusezera kuri RBA

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago