RWANDA

Gerard Mbabazi warumaze imyaka 10 akorera ‘RBA’ yasezeye

Gerard Mbabazi wari umunyamakuru mu kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, RBA, yasezeye kuri iki kigo yaramaze imyaka 10 akorera.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru IGIHE, Gerard Mbabazi yavuze ko yasezeye kuko agiye kwikorera ndetse kugeza ubu nta gitekerezo cyo kujya mu kindi gitangazamakuru afite.

Ati “Iyi ni imyaka yo kwikorera, ngiye gushyira imbaraga kuri shene yanjye ya Youtube n’ibindi nsanzwe nkora ndetse hari n’ibindi ngiye kwinjiramo kandi mu minsi ya vuba abantu barabimenya.”

Gerard Mbabazi waruzwi mu gisate cy’imyidagaduro mu Rwanda yageze muri RBA mu 2014 ahamya ko imyaka 10 yamaze muri iki kigo yamubereye ingirakamaro cyane ko hari byinshi yahigiye.

Gerard Mbabazi yatangiriye umwuga we w’itangazamakuru kuri Radio Huye mu 2008 aho yamaze amezi make muri uwo mwaka agahita atsindira kujya kuba umwe mu banyamakuru ba Radio Salus ya Kaminuza y’u Rwanda yajyagamo umugabo igasiba undi kubera uburyo yari ikunzwe.

Yavuye kuri iyi radio muri 2011 ahita yerekeza mu itangazamakuru ryandika kugeza mu mpera za 2013 ubwo yerekezaga kuri KT Radio aho yavuye mu 2014 yerekeza muri RBA.

Gerard Mbabazi yamenyekanye mu biganiro by’imyidagaduro yakoreraga mu kigo cya RBA

Christian

Recent Posts

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

1 hour ago

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

22 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

22 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

22 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

23 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago