Banki y’igihugu (BNR) yashyize hanze inoti nshya ya 5.000Frw n’iya 2.000Frw isimbura izari zisanzweho.
Bimwe mu bizaba biranga inoti nshya 5000Frw harimo inyubako ya Kigali Convention Center, mu gihe mu bizaba biranga inoti nshya ya 2000Frw, harimo igishushanyo kigaragara cy’imisozi y’Ikiyaga cya Kivu.
Inote za 5000 Frw iheruka gukorwa mu mwaka 2014 yakoreshwaga mu Rwanda, yarifite ibara ry’iroza, ku ruhande rumwe yariho ishusho y’ingagi iri muri Pariki y’Ibirunga, uruziga rw’umweru rubengeranamo utuzu dutatu tugiye dufatanye, rurimo ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda ndetse n’ikirango cya BNR.
Naho inote ya 2000 Frw nayo yagiye hanze mu mwaka 2014, yarisanzwe ifite ibara rya move yerurutse, ku ruhande rumwe hariho umunara w’itumanaho ndetse n’uwa televiziyo byose biri ku musozi. Uruziga rw’umweru rubengeranamo uturongo dutatu tugiye dufatanye, rurimo ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda ndetse n’ikirango cya BNR, naho ku rundi ruhande rw’inote hariho imbuto z’ikawa zitonoye, n’umurongo utambitse uranga umutekano wayo wanditseho ‘BNR’.
Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatunguranye avuga igiciro cy'akayabo ikipe ye ya Gasogi united kuri ubu…
Nshimiyimana Marc Govin, umukinnyi ukina inyuma iburyo mu ikipe ya Gasogi United, yatumijweho n’Urwego rw’Igihugu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atakiri mu nzira zo kuyobora…
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, muri Bk Arena APR…
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga yagenye ubutumwa abakinnyi ba APR FC mu…
Kizigenza akaba umukinnyi ngenderwaho muri Manchester City, Kevin De Bruyne yamaze kugera imvune idashobora kuzamwemerera…