Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yirukanye abasirikare bakuru barimo Gen Major Martin Nzaramba, Col Dr Etienne Uwimana n’abandi ba Ofisiye 19.
Itangazo rigufi ry’igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko Kagame yanemeje gusesa amasezerano y’abandi basirikare 195 b’ayandi mapeti mu gisirikare cy’u Rwanda, RDF.
Mu Rwanda, itegeko N° 64/2024 rigenga ingabo z’u Rwanda ryo muri Kamena(6) 2024 rivuga ko “umusirikare ashobora kwirukanwa mu ngabo z’u Rwanda n’urwego rubifitiye ububasha kubera ikosa rikomeye cyangwa amakosa y’imyitwarire…”
Umwaka ushize Maj Gen Nzaramba yasohotse ku rutonde rw’abasirikare bakuru, barimo na Gen James Kabarebe, bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ntibizwi neza niba yari yaragaruwe mu gisirikare, mbere y’uko ubu akirukanwamo.
Mu gihe cya vuba gishize, abasirikare bato babarirwa mu bihumbi bari barashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru bagaruwe mu kazi.
Iki cyemezo cya Perezida Kagame yagifashe nyuma y’uko kuwa kane agiranye inama n’abajenerali ba RDF n’abandi basirikare bakuru ngo “baganire ku mahoro y’u Rwanda n’ibindi byihutirwa ku mutekano”
Umwaka ushize, Kagame yirukanye abasirikare barenga 200 barimo Jenerali Majoro Aloys Muganga na Brigadiye Jenerali Francis Mutiganda n’abandi 14 bo ku rwego rwo hejuru.
Nyuma, umuvugizi w’ingabo yabwiye itangazamakuru ko Maj Gen Aloys Muganga yirukanywe kubera impamvu z’ubusinzi bukabije naho Brig Gen Francis Mutigana akaba yarazize gusuzugura inzego za gisirikare.
Impamvu zo kwirukana Maj Gen Martin Nzaramba na bagenzi be ntabwo zatangajwe. Igihe Nzaramba yavanywe mu kiruhuko cy’izabukuru akagarurwa mu gisirikare na cyo ntabwo cyatangajwe.
Nzaramba yahoze ari umukuru w’ikigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Nasho mu myaka ya za 2010, ni umwe mu basirikare bakuru bari mu barwanyi ba RPA mu ntambara ya 1990-1994 yahagaritse jenoside, kandi ikageza FPR-Inkotanyi ku butegetsi.
Col Dr Etienne Uwimana, inzobere mu byuma bikoresha ikoranabuhanga ry’amashusho mu gusuzuma indwara (radiology), aheruka kugarukwaho mu 2020 ubwo yagirwaga umuyobozi w’Ishami rishinzwe serivisi zo gucisha abantu mu cyuma mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…