INKURU ZIDASANZWE

RD Congo yatangije “Ubukangurambaga” bwo kurega u Rwanda muri ICC

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 29 Kanama 2024, ubutegetsi bwa RDC i Kinshasa bwatangije, ubukangurambaga bwiswe “ICC, Ubutabera kuri DRC” nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ubutabera wungirije, ushinzwe imanza mpuzamahanga, Samuel Mbemba, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kinshasa.

Asobanura ko binyuze muri iyi gahunda, Guverinoma ishaka kubona mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha hakorwa iperereza ku “mahano yakozwe n’u Rwanda mu burasirazuba bwa DRC” Kandi asaba inkunga y’Abanyekongo bose kugira ngo iki gikorwa kigende neza.

Samuel Mbemba mu kiganiro n’itangazamakuru

Yagize ati: “Ndasaba imiryango itegamiye kuri Leta yemewe, ikorera muri RDC nk’imiryango itegamiye kuri Leta iharanira uburenganzira bwa muntu, gushyigikira abaturage ba Congo mu gushaka ubutabera imbere ya ICC. Nta mpamvu ko mu gihe Umuryango w’Abibumbye wemera ko uburenganzira bwa muntu bwahungabanijwe muri DRC na Paul Kagame, imiryango itegamiye kuri leta yemewe hano igomba guceceka. Ndasaba kandi urubyiruko rwo muri Congo kwitabira ubu bukangurambaga hagamijwe gusaba ubutabera ICC. ICC ireke gutinda. ”

Mediacongo.net dukesha iyi nkuru ivuga ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) watangaje ko ku itariki ya 26 Nzeri 2024, uzumva mu ruhame icyifuzo cya RDC kirega u Rwanda ibyaha byakorewe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ngo rwitwikiriye umutwe w’inyeshyamba M23.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

7 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

8 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

8 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

8 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 days ago