IMYIDAGADURO

Tinyuka Talent Show igiye gufasha Urubyiruko rufite Impano gukabya Inzozi

Tinyuka Talent Show ni Amarushanwa y’Abanyempano batandukanye harimo; kuririmba, gusetsa,  gukina filime, n’abafite Impano yo gucuranga akaba agiye kuba ku nshuro yayo ya mbere hano mu Rwanda.

Aya  Marushanwa  yateguwe na Kompanyi  yitwa Lucky Entertainment itari imenyereweho gutegura Amarushanwa hano Mu Rwanda

TINYUKA TALENT SHOW Bavugako Aramarushanwa Aje Kugaragaza Impano z’abana  b’Abanyarwanda ngo kuko hari Abanye mpano benshi ariko batabona aho kuzerekanira.

Aya marushanwa yateguwe n’umwe mu basore basanzwe bazwi  mu myidagaduro yo mu Rwanda bakunze kwita Lucky Promoter akaba anazwiho gushakira Abahanzi batandukanye akazi ko kuririmba mu Tubari n’ahandi henshi

Avuga ko Iki Gitekerezo Yarakimaranye Igihe Ariko Yarabuze Ubushobozi bwo Kubikora Akagira Imana Akabona Umugiraneza Wemera kumufasha Ngo  Agishyire Mu bikorwa.

Lucky Promoter wateguye TINYUKA TALENT SHOW yifuzako iri Rushanwa Ryajya Riba Kenshi Mu Biruhuko byabanyeshuri Ngo Kuko Abana Baba Bakeneye Kugaragariza Ababyeyi babo Impano bafite Ariko bakabura Uko babibereka bitewe n’amasomo

Ikindi Avugako Hamaze Kwiyandikisha Abanyempano Basaga Mirongo Irindi(70) Bazahatana Muri iri Rushanwa Rya Tinyuka Talent Show rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere.

Avuga ko Muraba bajye mpano Bazahatana Ko hazavamo Batatu Aribo bazabasha Guhembwa Ngo Kuko Ubushobozi Budahagije Bwo kuba Yahemba Buri mwana Ariko Akavugako Nagira Amahirwe Bikagenda Neza Azajya Ayategura Agahemba Abarenze Abo batatu.

Abazahatana Bazatorwa Hifashishijwe Uburyo Bwikoranabuhanga  baciye kuri Website www.ityazo.com Ngo Ayo majwi Akazabarwa  Kuri Final Taliki 27/10/2024 Hakazabaho Gutora Andi majwi Hifashishijwe Akanama nkemura mpaka Aribo (Judges) aho TINYUKA TALENT SHOW Izabera Kacyiru Munsi Ya Minagri Ahazwi Nka Connect villa.

Uyu Musore asoza asaba  Abanyarwanda kumushyigikira muri iki Gikorwa cyo kwerekana Impano z’abana b’Abanyarwanda kuko abona bashoboye.

DomaNews.rw

Recent Posts

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

1 day ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 days ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

2 days ago

U Burundi bwavuze ko ntaho buhuriye n’igitero cyagabwe i Bukavu

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…

2 days ago

Umutoza Jose Mourinho yahawe ibihano

José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…

2 days ago

Agezweho: Inama yariteraniye i Bukavu haturikiye igisasu, Bisimwa atangaza ababyihishe inyuma

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…

3 days ago