Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ Frank Torsten yahisemo abakinnyi 26 azifashisha ku mukino bazahuramo na Libya mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’ibihugu batarimo myugariro Emmanuel bakunze gutazira ‘Mangwende’.
Mu minsi ishize nibwo Umutoza Frank Torsten Spittler yasezerera abakinnyi barimo Iradukunda Simeon na Kwitonda Ally bakinira Police FC, Nkundimana Fabio wa Marine FC ndetse na Hirwa Jean de Dieu wa Bugesera FC.
Uyu munsi nibwo hagombaga ku menyekana urutonde rwanyuma Amavubi agomba kujyana muri Libya gukina umukino wo gushaka itike yo kwerekeza muri Morocco.
Mu bakinnyi batagaragaye ku rutonde rwa nyuma hariho Niyonzima Olivier ‘Sefu’ wa Rayon Sports, ndetse na Manishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, utarabona ibyangombwa akaba yasimbuwe na Ishimwe Christia wa Police FC.
Amavubi arahaguruka kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Kanama 2024 saa 3:50 z’umugoroba azagera Tripoli muri Libya mu gitondo cy’Ejo ku cyumweru.
Bazakina na Libya tariki 4 Nzeri 2024 mu gihe umukino wa kabiri uzaba tariki 10 Nzeri 2024, bakira ikipe y’Igihugu ya Nigeria kuri Stade Amahoro mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika 2025 izabera muri Morocco.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…