IMYIDAGADURO

Indirimbo ‘Sikosa’ yagaruwe ku rubuga rwa YouTube

Indirimbo ‘Sikosa’ y’umuhanzi Kevin Kade, The Ben na Element Eléeeh yamaze kugarurwa ku rubuga rwa YouTube nyuma y’uko yari yasibwe.

Advertisements

Kuwa Kane tariki 29 Kanama 2024, nibwo indirimbo ‘Sikosa’ y’umuhanzi Kevin Kade yahurijemo abarimo The Ben na Element Eléeeh wayikoze yasibwe.

Ni indirimbo nshya yarimaze iminsi mike itageze no mu cyumweru igeze hanze, aho yakiriwe mu buryo bwiza ku bakunzi b’aba bahanzi uko ari batatu ikaba yarimaze kurebwa n’abarenga miliyoni kuri urwo rubuga rwa YouTube.

Ushinzwe kureberera ibikorwa bya Kevin Kade, Muhizi Serge yari yatangaje ko uwari wibye iyo yayishyize kuri YouTube anyuze kuri sosiyete isanzwe ifasha abahanzi gusakaza ibihangano byabo ku mbuga zibigurisha ‘One rpm’, gusa icyo gihe bahise batangira ibiganiro n’ubuyobozi bw’iyi sosiyete ku buryo indirimbo yahita igarurwa.

Nyuma yo kugirana ibiganiro indirimbo iyi sosiyete yaje gusanga indirimbo ‘Sikosa’ ari igihangano cy’umwimerere cy’umuhanzi Kevin Kade.

Kuri ubu iyi ndirimbo ‘Sikosa’ yamaze kugarurwa ku rubuga rwa YouTube channel y’umuhanzi Kevin Kade ndetse kugeza kuri ubu abantu miliyoni 1 na 200 bamaze kuyireba.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago