IMIKINO

Pyramids yitegura guhura na APR Fc yegukanye igikombe cy’igihugu-AMAFOTO

Ikipe ya Pyramids Fc yaraye yegukanye igikombe cya shampiyona cy’igihugu mu Misiri.

Advertisements

Ni mu mukino wabaye kuri uyu gatanu tariki 30 Kanama 2024, ubera kuri Borg El Alab Stadium Saa Mbili z’umugoroba.

Pyramids Fc yatwaye igikombe itsinze ikipe ya FC Masr igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 87 gitsinzwe na Fiston Mayele.

Iyi Pyramids Fc iri kwitegura kuzakina imikino y’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League tariki 13 Nzeri 2024, n’ikipe ya APR Fc kuri stade Amahoro.

Ni mugihe tariki 20 Nzeri 2024, hazakinwa umukino wo kwishyura ubere mu Misiri.

Si ubwa mbere ikipe ya APR FC igiye guhura na Pyramids Fc kuko muri 2023 ay’amakipe yombi yakinnye imikino ibiri muri Caf Champions League, aho mu mukino ubanza wabereye i Kigali banganyije 0-0, mu gihe umukino wo kwishyura wabereye mu Misiri ikipe ya Pyramids yanyagiye APR FC ibitego 6-1.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago