Umukuru w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi yirukanye Serge Kabeya Tshibangu wari intumwa yihariye mu bibazo by’u Rwanda na RD Congo.
Tshibangu niwe warushinzwe gukurikirana ibiganiro by’ubuhuza hagati y’ibigugu byombi byaberaga i Nairobi muri Kenya.
Ibi byemejwe n’umuvugizi wa Tshisekedi, Tina Salaam wavuze ko Tshibangu yirukanwe, asimburwa na Sumbu Sita Mambu.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yaba yirukanwe azira amajwi yafashwe mu ibanga mbere yo gushyirwa ku karubanda.
Ni amajwi yumvikana anengamo sebuja, ndetse ku wa Gatatu w’iki cyumweru yatumye yitaba urwego rushinzwe iperereza (ANR) rwatangiye kumukoroho iperereza.
Andi makuru kandi avuga ko Tshibangu yaba yazize ibiganiro M23 yahuriyemo i Kampala na Leta ya RDC mu kwezi gushize.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…