RWANDA

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare basaga 600

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu ntera abasirikare basaga 600 barimo babiri bavuye ku ipeti rya Colonel bashyirwa ku rya Brigadier General naho 14 bashyirwa ku ipeti rya Colonel.

Itangazo ryashyizwe hanze n’ingabo z’u Rwanda rigaragaza ko abashyizwe ku ipeti rya Brigadierl General ari COL. Justus Majyambere na Col. Louis Kanobayire.

Majyambere wazamuwe mu ntera asanzwe ari Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu mu ngabo z’u Rwanda naho Kanobayire ni Umuyobozi w’Ishuri rya RDF ryigisha ingabo zirwanira mu kirere.

Abazamuwe ku ipeti rya Colonel ni Lt Col Francis Nyagatare, Lt Col Jessica Mukamurenzi, Lt Col Mulinzi Mucyo, Lt Col Alexis Kayisire, Lt Col Emmanuel Rutebuka, Lt Col Jacques Nzitonda, Lt Col Ephraim Ngoga, Lt Col Emmanuel Rukundo, Lt Col Silver Munyaneza Akarimugicu, Lt Col Tanzi Mutabaruka, Lt Col Prosper Rutabayiru, Lt Col Hubert Nyakana, Lt Col Joseph Kabanda na Lt Col Danny Gatsinzi.

Perezida Kagame kandi yazamuye mu ntera abasirikare 30 abashyira ku ipeti rya Lieutenat Colonel, abasirikare 280 bashyizwe ku ipeti rya Major, abasirikare 40 bashyirwa ku ipeti rya Lieutenant, 270 bashyirwa ku ipeti rya Lieutenant n’abandi icyenda basanzwe ari abaganga bashyizwe ku ipeti rya Lieutenant.

Izamurwa mu ntera ry’abasirikare ryaherukaga muri Kamena uyu mwaka ubwo Minisitiri w’Ingabo yazamuraga mu ntera abasirikare bato basaga 4000.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

14 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

15 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

15 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

15 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago