Umwe mu bagore bamamariye mu irushanwa rya Big Brother Francisa Owumi yapfuye nyuma y’uko hadaciye iminsi bivuzwe ko arwaye.
Ni amakuru yemejwe n’abagize umuryango we mu itangazo bashyize ku mbuga nkoranyambaga kuwa 29 Kanama 2024.
Mu ifoto yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga iherekejwe n’amagambo y’akababaro bagize bati “Umwana wacu. Imana imuhe iruhuko ridashira, Amina”.
Mbere yaho Francisa Owumi ni umwe mu bagore witabiriye irushanwa rya Big Brother muri Nigeria ryatambukaga kuri television ubwo ryatangizwaga mu mwaka 2006.
Ni irushanwa ritamuhiriye no kuryegukana gusa yaje gutoranywa mu ijonjora ry’ibanze.
Uyu azahora yibukirwa mu mbyino zikakaye muri iryo rushanwa, nyakwigendera Francisca yari kumwe mu nzu imwe na Katung Aduwak waje kwegukana igihembo cy’irushanwa, Ebuka Obi Uchendu, Gideon Okeke, Maureen Osuji, Ify Ejikeme, Joseph Ada waje kwitaba Imana n’abandi. Nyuma y’iki gitaramo, nyakwigendera Francisca yigaragaje cyane mu muziki wa Nigeria hamwe n’indirimbo ebyiri yise Gbadun You n’iyitwa Diva.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…