IMYIDAGADURO

Imyaka 3 irashize, Umuraperi Jay Polly yitabye Imana

Umuraperi warukunzwe ku rwego rukomeye mu muziki w’u Rwanda Jay Polly yitabye Imana ku myaka 33.

Byari kuwa Kane tariki 2 Nzeri 2021, ubwo Tuyishime Joshua AKA Jay Polly yitabaga Imana aguye mu bitaro bya Muhima mu rukerera azize uburwayi.

Uyu muraperi wubatse izina kubera imiririmbire ye rimwe yagiraga ubutumwa bw’ihari yagiye gupfa ariko yari amaze igihe akurikiranwa mu butabera kubera icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Jay Polly warumaze gukatirwa gufungwa iminsi 30 ubwo ubushinjacyaha bwari bukiri mu iperereza, yari yahawe itariki azaburaniraho urubanza mu mizi.

Mu mwaka 2019, uyu muraperi wari wubatse izina muri Hip Hop, yasohotse muri gereza ya Mageragere yaramazemo amezi atanu, nyuma y’uko urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwari rwamuhamije icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we akamukura amenyo. Icyaha yari yakoze mu kwezi kwa Kanama (8) mu mwaka 2018.

Mu mwaka wa 2014, Jay Polly yabaye umwe mu bahanzi icumi bitabiriye amarushanwa ya PGGSS4, aho yagiye agararizwa urukundo rwinshi kubera ibihangano bye byakoraga benshi ku mutima.

Kuwa 30 Nyakanga 2014, ubwo hasojwe irushanwa rya PGGSS4 byarangiye Jay Polly aryegukanye ahabwa miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly yavutse ku wa 5 Nyakanga 1988, avukira i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Nyakwigendera Jay Polly yitabye Imana asize abana babiri yabyaranye na Uwimbabazi Shariffa waruzwi nk’umugore we n’ubwo batari barasezeranye mu mategeko.

Jay Polly yafatwaga nk’umuraperi waruyoboye injyana ya Hip Hop mu Rwanda

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

12 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

12 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago