MU MAHANGA

Madagascar: Hashyizweho itegeko ryo gukona umuntu uzajya usambanya umwana

Mu cyumweru gishize mu gihugu cya Madagascar yasohotse itegeko ryo kuzajya hakonwa hakoreshejwe kubaga umuntu wese wa hamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana ku ngufu. Ni itegeko ryateje impaka kuva ryatorwa n’inteko ishinga amategeko.

Muri Gashyantare nibwo sena ya Madagascar yatoye yemeza iri tegeko, ryohererezwa Perezida Andry Rajoelina ngo arisinye ribe ryatangira gushyirwa mu ngiro.

Nyuma y’impinduka zimwe zarikozwemo mu cyumweru ubu ni bwo ryasohotse nk’itegeko rishobora kujya mu ngiro.

Ibinyamakuru byo muri Madagascar bivuga ko iri tegeko ryasinywe ku wa kabiri w’icyumweru gishize nubwo byamenyekanye mu mpera z’icyo cyumweru.

Gukona umuntu hakoreshejwe kubaga ni byo byemejwe muri iri tegeko, ryavanyemo ingingo yo gukona hakoreshejwe imiti, ibyo urukiko rwasanze binyuranyije n’itegeko nshinga,nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Mu gihe abaturage ba Madagascar biboneka ko bashyigikiye iri tegeko ari benshi, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, nka Amnesty International, yamaganye iri tegeko ivuga ko ari “ubugome bukabije”.

Kwamagana iri tegeko ubwo ryari ryatowe n’Inteko Ishingamategeko mu mezi ashize byatumye Isabelle Delattre wari ambasaderi w’Ubumwe bw’Uburayi muri Madagascar yirukanwa muri Mata uyu mwaka, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru La Gazette de la Grande Île.

Leta ya Madagascar ivuga ko hari hakenewe uburyo bukarishye bwo guca intege abasambanya abana ku ngufu kuri iki kirwa. Muri za gereza zaho hari abantu babarirwa mu bihumbi bakatiwe n’abakekwaho iki cyaha.

Ibinyamakuru muri Madagascar bivuga ko iki gihano kizaba kigizwe no kubaga imyanya myibarukiro y’uwahamijwe icyo cyaha, bagahagarika ubushobozi bw’imirerantanga (ku bagore) n’udusabo tw’intangangabo (ku bagabo) bwo kurekura intanga ibyara no kwifuza imibonano mpuzabitsina.

Iryo tegeko rivuga ko mu kubikora hazubahirizwa uburenganzira bwa muntu bwo kudakorerwa iyicarubozo.

Gusa abaharanira uburenganzira bakomeje kunenga iki gihano bavuga ko gihabanye n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

M ntangiriro z’uyu mwaka, ubucamanza bwo muri Madagascar – ikirwa gituwe n’abaturage miliyoni hafi 29 – bwatangaje ko habayeho ukwiyongera gukabije kw’ibyaha byo gusambanya abana ku ngufu.

Muri Mutarama gusa hari hamaze kubarurwa ibirego 133 by’ibi byaha, mu gihe mu mwaka ushize hari habaruwe ibirego 600 byo gufata abana ku ngufu.

Christian

Recent Posts

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

4 hours ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

6 hours ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

23 hours ago

U Burundi bwavuze ko ntaho buhuriye n’igitero cyagabwe i Bukavu

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…

1 day ago

Umutoza Jose Mourinho yahawe ibihano

José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…

1 day ago

Agezweho: Inama yariteraniye i Bukavu haturikiye igisasu, Bisimwa atangaza ababyihishe inyuma

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…

2 days ago