Categories: Uncategorized

MINICOM yatanze amahirwe yo guhabwa igishoro kuri ba Rwiyemezamirimo b’Urubyiruko n’Abagore bakora ubucuruzi buciriritse

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), ku bufatanye n’Ikigo cy’Ububiligi gishinzwe Iterambere (Enabel), igiye gutanga ibihembo kuri ba rwiyemezamirimo bazahiga abandi binyuze mu marushwanwa y’imishinga yatangiye gushyirwa mu bikorwa cyangwa se ibitekerezo byavamo imishinga.

Aya mahirwe agenewe urubyiruko (abakobwa n’abahungu) n’abategarugori bafite ibitekerezo cyangwa imishinga bigamije guhanga udushya n’umurimo binyuze mu bucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, ndetse n’inganda ntoya n’iziciriritse.

Muri ibyo bihembo harimo gutanga igishoro ku mishinga y’abantu bikorera ku giti cyabo, amakoperative cyangwa ibigo by’ubucuruzi izahiga indi.

Ibihembo bigabanyije mu byiciro bikurikira:

  • Icyiciro cya mbere: Umuntu ku giti cye ufite umushinga usanzwe ushyirwa mu bikorwa cyangwa igitekerezo cy’umushinga kandi atarigeze ahabwa indi nkunga ya leta cyangwa abandi bafatanyabikorwa mu myaka ibiri ishize. Agomba kuba afite igishoro kitarenze amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi 300 (300,000RWF).
  • Icyiciro cya kabiri: Ikigo cy’ubucuruzi cyangwa koperative by’urubyiruko cyangwa abagore. Bagomba kuba batarahawe inkunga na leta cyangwa abandi bafatanyabikorwa mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, bakagira nibura umukozi umwe uhoraho, kandi bakagira umusaruro uva kuri RWF 5,000,000 kugeza kuri RWF 8,000,000 ku mwaka. Inzego z’ibanze zigomba kwemeza ko ikigo cy’ubucuruzi cyangwa koperative bikorera aho hantu byibuze mu gihe cy’amezi atandatu ashize.
  • Icyiciro cya gatatu: Ikigo cy’ubucuruzi cyangwa koperative by’urubyiruko cyangwa abagore bimaze nibura imyaka ibiri bikora, bifite abakozi batatu bahoraho, kandi byinjiza umusaruro (igicuruzo) uri hagati ya 6,000,000 RWF kugeza kuri 10,000,000 RWF ku mwaka. Inzego z’ibanze zigomba kwemeza ko ikigo cy’ubucuruzi cyangwa koperative bikorera aho hantu byibuze mu gihe cy’amezi atandatu ashize.

Urashaka kwiyandikisha? Kanda ku cyiciro ubarizwamo muri ibi bikurikira:

Kwiyandikishwa biteganyijwe kuva tariki 01 kugeza kuya 30/09/2024.

https://www.minicom.gov.rw/news-detail/amahirwe-yo-guhabwa-igishoro-kuri-ba-rwiyemezamirimo-burubyiruko-nabagore-bakora-ubucuruzi-buciriritse-bwambukiranya-imipaka

DomaNews

View Comments

  • My name's is muragijimana odille
    I'm business that give your support that can help to increase my business thanks for waiting your answer 🙏🙏

  • Amazina ni: muragijimana odille nkaba nishimiye iritangazo ryo gutanga inkunga mudufashije bikatugiraho natwe mwaba mukoze cyane

Recent Posts

Amwe mu mateka ya Mukantaganzwa Domitile wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Nyakubahwa Perezida w'u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukuboza 2024, yagize…

4 hours ago

Hatangajwe igihe irushanwa rya BAL rizabera, u Rwanda ku nshuro ya mbere ruhabwa kwakira ‘Nile Conference’

Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…

1 week ago

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

3 weeks ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

3 weeks ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

3 weeks ago

Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…

3 weeks ago