IMIKINO

Patriots BBC na APR BBC zabonye intsinzi ya kabiri mu mikino ya kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’ 2024

Ikipe ya Patriots BBC na APR BBC zabonye intsinzi ya kabiri muri ½ mu mikino ya kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’ 2024.

Mu mikino yaraye ibaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 01 Nzeri 2024, kuri Petit stade i Remera yasize amakipe Patriots BBC na APR BBC zitsinze imikino yayo ihatanira igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Umukino wa Patriots BBC na Kepler BBC niwo wabanje, aho warangiye Patriots BBC itsinze Kepler BBC amanota 107-69.

Ni umukino wabonaga ko Patriots BBC yihariye amanota kuko uduce dutatu muri 4 tugize umukino yatubonyemo intsinzi. 

Agace ka mbere karangiye ikipe ya Patriots BBC iyoboye n’amanota 31-14 ya Kepler BBC.

Mu gace ka kabiri, Kepler BBC iri gukina mu shampiyona y’icyiciro cya mbere ku nshuro ya mbere ikaba yaranageze mu makipe 4 akina imikino ya kamparampaka yagerageje kugabanya ikinyuranyo ariko birayangira kugeza ubwo Patriots BBC iy’itsinze amanota 27-14 ya Kepler BBC.

Ni mugihe agace ka Gatatu n’ubundi Patriots BBC ikegukanye itsinze amanota 29-19 ya Kepler BBC.

Icyakora cyo ikipe ya Kepler BBC yaje ku kegukana intsinze Patriots BBC mu manota 21-20.

Bityo intsinzi ya kabiri ya ½ mu irushanwa rya ‘BetPawa Playoffs’ 2024, yegukanwa n’ikipe ya Patriots BBC.

Patriots BBC niramuka itsinze umukino wa gatatu kuri uyu wa gatatu izahita ikatisha itike yo kugera ku mukino wa nyuma ya kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’ ikazategereza izatsinda hagati ya APR BBC na REG BBC.

Mugihe Patriots BBC yaramuka itsinzwe uyu mukino azongera gukina umukino wa Kane muri 5 ikinwa.

Muri uyu mukino warangiye umukinnyi William Perry ariwe utsinze amanota menshi 22.

Umunyamerika William Perry ukinira Patriots BBC niwe watsinze amanota menshi mu mukino wa kabiri wabahuje na Kepler BBC

Undi mukino warutegerejwe na benshi ni uwahuje APR BBC na REG BBC mu mukino bakinaga wa kabiri wa ½ mu mikino ya kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’ 2024.

Ni umukino warangiye ikipe ya APR BBC yegukanye intsinzi ku manota 65-60 ya REG BBC.

Muri uyu mukino utari woroshye ku mpande zombi warangiye umukinnyi w’umunyamerika Antino Alvalezes Jackson atsinze amanota 21.

Osborn Shema ukinira APR BBC
Diarra yafashije APR BBC kubona intsinzi ya kabiri
Miller Jr umunyamerika wazanwe mu ikipe ya APR BBC kugira ngo azayifashe kwegukana igikombe cya shampiyona
Antino Alvalezes Jackson wa REG BBC

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago