Ikipe ya Patriots BBC na APR BBC zabonye intsinzi ya kabiri muri ½ mu mikino ya kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’ 2024.
Mu mikino yaraye ibaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 01 Nzeri 2024, kuri Petit stade i Remera yasize amakipe Patriots BBC na APR BBC zitsinze imikino yayo ihatanira igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Umukino wa Patriots BBC na Kepler BBC niwo wabanje, aho warangiye Patriots BBC itsinze Kepler BBC amanota 107-69.
Ni umukino wabonaga ko Patriots BBC yihariye amanota kuko uduce dutatu muri 4 tugize umukino yatubonyemo intsinzi.
Agace ka mbere karangiye ikipe ya Patriots BBC iyoboye n’amanota 31-14 ya Kepler BBC.
Mu gace ka kabiri, Kepler BBC iri gukina mu shampiyona y’icyiciro cya mbere ku nshuro ya mbere ikaba yaranageze mu makipe 4 akina imikino ya kamparampaka yagerageje kugabanya ikinyuranyo ariko birayangira kugeza ubwo Patriots BBC iy’itsinze amanota 27-14 ya Kepler BBC.
Ni mugihe agace ka Gatatu n’ubundi Patriots BBC ikegukanye itsinze amanota 29-19 ya Kepler BBC.
Icyakora cyo ikipe ya Kepler BBC yaje ku kegukana intsinze Patriots BBC mu manota 21-20.
Bityo intsinzi ya kabiri ya ½ mu irushanwa rya ‘BetPawa Playoffs’ 2024, yegukanwa n’ikipe ya Patriots BBC.
Patriots BBC niramuka itsinze umukino wa gatatu kuri uyu wa gatatu izahita ikatisha itike yo kugera ku mukino wa nyuma ya kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’ ikazategereza izatsinda hagati ya APR BBC na REG BBC.
Mugihe Patriots BBC yaramuka itsinzwe uyu mukino azongera gukina umukino wa Kane muri 5 ikinwa.
Muri uyu mukino warangiye umukinnyi William Perry ariwe utsinze amanota menshi 22.
Undi mukino warutegerejwe na benshi ni uwahuje APR BBC na REG BBC mu mukino bakinaga wa kabiri wa ½ mu mikino ya kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’ 2024.
Ni umukino warangiye ikipe ya APR BBC yegukanye intsinzi ku manota 65-60 ya REG BBC.
Muri uyu mukino utari woroshye ku mpande zombi warangiye umukinnyi w’umunyamerika Antino Alvalezes Jackson atsinze amanota 21.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…