INKURU ZIDASANZWE

Uganda: Umunyarwandakazi yaguye mu mpanuka ya Jaguar yazaga Kigali

Umwirondoro w’umunyarwandakazi umwe niwe wamenyekanye ko ari mu baguye mu mpanuka ya Bisi ya Jaguar yakoreye i mpanuka mu muhanda Kampala – Masaka iza mu Rwanda.

Amakuru avuga ko umunyarwandakazi witwa Akaliza Aline ari umwe mu baguye mu mpanuka yabaye kuwa 01 Nzeri 2024 ahagana mu rukerera. Iyi bus yari ifite purake UBP 964T.

Uyu mukobwa w’imyaka 28 yakomokaga mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana.Iyi Bisi yagonganye n’indi modoka ifite purake UAV 988N mu karere ka Karungu.

Polisi ya Uganda ivuga ko abandi bamenyekanye umwirondoro baguye muri iyi mpanuka , ari uwitwaMoses Awinyi, Musa Munyanda, Steven Kayinamura, Edwin Tushabomwe, Liz Akaliza, Teopista Amalia, Evelyn Natukunda na Acham.

Umuvugizi wa Polisi mu gace byabereyemo witwa Twaha Kasirye yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije no kuba abashoferi bombi batabonaga neza imbere yabo kubera ko hari umwijima kandi agace barimo gakunda kurangwamo ibihu byinshi.

Iyi Bus yakoze impanuka ubwo yavaga I Kampala yerekeza I Kigali nyuma yo kuhongana na Fuso. Uretse abantu 8 bapfuye, andi makuru avuga ko abandi bantu bari hagati ya 30 na 40 bakomeretse bakajya kuvurizwa mu bitaro bya Masaka.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

19 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

19 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

20 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

20 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago