Mu Karere ka Gasabo, mu Murenge Ndera, abantu bivugwa ko ari abagizi ba nabi bataramenyekana, batwitse inzu y’umuturage witwa RUTABAYIRO Francois w’imyaka 71, irashya irakongoka nawe apfiramo.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2024, mu masaha ya Saa yine z’umugoroba (22h00), nibwo byabereye mu Kagari ka CYARUZINGE, mu Mudugudu wa Karubibi.
Amakuru avuga ko uyu musaza yari aryamye kandi abana be babiri b’abahungu batari bahari iryo joro.
Nibwo abo bagizi ba nabi bazanye lisansi bayisuka ku nzu, nayo irakongoka nawe ahiramo.
Abaturage batabaye basanze yamaze gushiramo umwuka gusa bagerageza kuzimya uwo muriro.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yahamirije ko aya makuru bayamenye ndetse n’ipererereza ryatangiye.
Ati “Nibyo aya makuru twayamenye, iperereza ryatangiye ariko birakekwa ko hari umuntu bari bafitanye amakimbirane bishobora kuba yatwitse iyo nzu ariko turacyashakisha ayo makuru kugira ngo tumenye ko hari ibyo bapfaga bishobora gutuma yamutwikira inzu.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali avuga ko kugeza ubu hari uwamaze gutabwa muri yombi , ukekwa kuba yari asanzwe afitanye amakimbirane na nyakwigendera akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera.
Yagiriye inama abantu ko mu gihe hari amakimbirane hagati yabo bakwiye kugana inzego zigakemura ibibazo bihari.
Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kubanza gukorewa isuzuma.
Src: UMUSEKE
Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…
Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…