Mu Karere ka Nyanza haravugwa umusore watawe muri yombi akekwaho gukubita no gukomeretsa mugenzi we bapfa umukobwa wigurishaga (indaya).
Ibi byabaye mu gicuku cyo ku wa Gatanu tariki ya 30 Kanam2024, bibera mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Mukingo mu kagari ka Gatagara mu mudugudu wa Kinyogoto.
UMUSEKE wamenye amakuru ko Umusore witwa Olivier w’imyaka 23 yafashwe akekwaho gukubita akanakomeretsa mu mutwe uwitwa Pierre w’imyaka 21 bikekwa ko bapfuye indaya itaramenyekana imyirondoro.
Uwakomeretse yahise ajyanwa ku bitaro i Nyanza kwitabwaho n’abaganga.
Amakuru avuga ko mu gukomereka kuriya musore byatewe ni uko bombi bashakaga kuryamana n’iriya ndaya niko kurwana.
Ntacyo ubuyobozi buragira icyo buvuga kuri uru rugomo.
Ukekwaho gukora ruriya rugomo yajyanywe kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…