IMYIDAGADURO

RIB yemeje ko Yago yahunze igihugu haribyo yari yatangiye gukurikiranwaho

Umuvugizi wa RIB, Murangira B Thierry yatangaje ko Umuhanzi Yago Pon Dat yahunze igihugu ubwo yarimo akurikiranwaho ibyaha bikomeye cyane birimo amagambo atari meza.

Advertisements

Mu kiganiro cyanyuze ku muyoboro wa Primo Media Rwanda, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko ubwo Yago yahungaga, RIB yari yaratangiye kumukurikiranaho ibyaha biremereye birimo kubiba amacakubiri n’ivanguramoko.

Yagize ati “Yago yarahamagawe, arabazwa, yongera gushyira videwo hanze, videwo yarimo amagambo wumva arimo amacakubiri, aganisha ku macakubiri n’ivangura, arabazwa, arakurikiranwa. Muri cya gihe rero ibimenyetso byegeranywaga, ni bwo twagiye kumva, twumva na we aravuze ngo yarahunze.”

Yago mu kiganiro aherutse ku nyuza ku muyoboro we wa YouTube channel, yagiye asesereza bamwe muri bagenzi bakora ibiganiro by’imyidagaduro kuri YouTube, aho hatatinyutse no kuvuga amwe mu mazina ya bamwe mu bakora ibyo biganiro avuga ko ababyeyi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda mu 1994.

Aha Yago yavuze ko aba babyeyi babo ntacyo babyaye, kuko ngo bakoze Jenoside (ibintu yavugaga ko afitiye gihamya) nabo bitababuza kuyikora. Ni ibintu ubusanzwe bitemewe mu gihugu cy’u Rwanda, gusesereza umuntu amuziza ubwoko bwe cyangwa ivanguramoko iryari ryo ryose no kuvuga amagambo yo kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.

Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat aherutse gutangaza ko kubera uducitso tw’abashatse kumwica barimo n’abo bantu bakora ibyo biganiro by’imyidagaduro yahisemo guhungira mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago