INKURU ZIDASANZWE

Ruhango: Abavandimwe babiri batonganiye ku gikoma umwe abipfiramo

Maniragaba Alfred w’Imyaka 34 y’amavuko biravugwa ko yatonganye n’Umuvandimwe we bapfa igikoma kugeza ubwo yafataga umwanzuro wo kumukubita kugeza ubwo yashiragamo umwuka.

Advertisements

Maniragaba Alfred yari atuye mu Mudugudu wa Nyacyonga, Akagari ka Kebero, Umurenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango.

Abaturage babwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uyu nyakwigendera wabaga iwabo yasutse igikoma mu gikombe arakinywa kirashira.

Abo baturage bavuga ko yashatse kwiyongera murumuna we na mushiki we baramukubita kugeza ashizemo umwuka.

Umukuru w’Umudugudu wa Nyacyonga Hatagekimana Zabulon avuga ko intandaro yahereye ku makimbirane babanje kugirana n’Umubyeyi we ndetse n’abo bavandimwe ashingiye ku murima yashakaga kugurisha bawitambika imbere.

Ati “Intonganya zatangiriye kuri uwo murima zikomereza mu rugo kuko Maniraguha yiyongeje igikoma intambara ihera ubwo baramukubita kugeza apfuye.”

Mudugudu avuga ko murumuna we witwa Niyomwungeri Akili amaze kubona ko mukuru we yiyongeje igikoma ku ngufu yafashe itaka arimena muri icyo gikoma, intambara irarota kuko we na mushiki we bafashe inkoni bamuhondagura umubiri wose atangira kuvirirana ari nabyo byamuviriyemo urupfu.

Gusa bamwe mu baturage bavuga ko Maniraguha Alfred akimara gukubitwa yajyanywe mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare(CHUB) aba ariho arashiriramo umwuka.

Twagerageje kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe tumuhagaye ntiyitaba, n’ubutumwa bugufi twamuhaye ntiyabusubiza.

Umurambo wa Maniraguha Alfred wajyanywe mu Bitaro bya Polisi ku Kacyiru gukorerwa isuzuma.

Mudugudu yavuze ko mushiki we ndetse na Nyina ubabyara bahakanye ko batigeze bakubita Nyakwigendera ahubwo ko babakizaga.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago