MU MAHANGA

Cabo Delgado: Ingabo z’u Rwanda zakosanyijeho n’ibyihebe hapfa umuntu umwe

Amakuru avuga ko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, ibyihebe byiyitira Isilamu byateze igico abapolisi n’ingabo zo mu Rwanda zari mu irondo, mu karere ka Mocimboa da Praia, mu majyaruguru ya Mozambike mu ntara ya Cabo Delgado.

Advertisements

Umuyobozi w’akarere ka Mocimboa da Praia, Sergio Cipriano, waganiriye na Televiziyo ya Mozambike (TVM) kuri uyu wa Kabiri yagize ati: “ahagana mu ma saa yine na 15 z’ijoro, irondo ry’ingabo z’u Rwanda ryaguye mu gico cyari cyatezwe n’abaterabwoba. Ibi byaje kuvamo kurasana, maze umukobwa umwe ukiri muto ahasiga ubuzima. Abaterabwoba bahise bahunga ”.

Ikinyamakuru cyo muri Mozambique cyavuze ko muri icyo gico ku ngabo z’u Rwanda, umukobwa w’imyaka 16 ari we warashwe ahita apfa.

Nta makuru ku bakomeretse cyangwa abapfuye ku ruhande rw’Ingabo z’u Rwanda, cyangwa abaterabwoba. Bikekwa ko itsinda ryateze igico ryari rito riyobowe n’abantu barindwi cyangwa umunani.

Cipriano yavuze ko ibintu byifashe neza kandi inzego z’umutekano za Mozambike ziri maso kugira ngo ibintu bikomeze kugenzurwa.

Umuyobozi yabishimangiye agira ati: “Ibintu biratuje”. “Abarobyi bagiye mu nyanja, kandi abakora nk’abahinzi basubiye mu mirima yabo”.

Ciprino yavuze ko hashobora kuba habaye ikindi gitero mu karere, ariko amakuru akaba ataremezwa.

Yongeyeho ati: “Abantu bamwe bavuga ko bumvise amasasu, ariko nta makuru abyemeza dufite kugeza ubu”.

Ati: “Abapolisi barimo kubikoraho”.

Cipriano yahamagariye abaturage kongera ingufu mu kuba maso, no kumenyesha ingabo za Mozambike n’u Rwanda n’urujya n’uruza rwose badashira amakenga.

Christian

View Comments

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago