MU MAHANGA

Cabo Delgado: Ingabo z’u Rwanda zakosanyijeho n’ibyihebe hapfa umuntu umwe

Amakuru avuga ko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, ibyihebe byiyitira Isilamu byateze igico abapolisi n’ingabo zo mu Rwanda zari mu irondo, mu karere ka Mocimboa da Praia, mu majyaruguru ya Mozambike mu ntara ya Cabo Delgado.

Umuyobozi w’akarere ka Mocimboa da Praia, Sergio Cipriano, waganiriye na Televiziyo ya Mozambike (TVM) kuri uyu wa Kabiri yagize ati: “ahagana mu ma saa yine na 15 z’ijoro, irondo ry’ingabo z’u Rwanda ryaguye mu gico cyari cyatezwe n’abaterabwoba. Ibi byaje kuvamo kurasana, maze umukobwa umwe ukiri muto ahasiga ubuzima. Abaterabwoba bahise bahunga ”.

Ikinyamakuru cyo muri Mozambique cyavuze ko muri icyo gico ku ngabo z’u Rwanda, umukobwa w’imyaka 16 ari we warashwe ahita apfa.

Nta makuru ku bakomeretse cyangwa abapfuye ku ruhande rw’Ingabo z’u Rwanda, cyangwa abaterabwoba. Bikekwa ko itsinda ryateze igico ryari rito riyobowe n’abantu barindwi cyangwa umunani.

Cipriano yavuze ko ibintu byifashe neza kandi inzego z’umutekano za Mozambike ziri maso kugira ngo ibintu bikomeze kugenzurwa.

Umuyobozi yabishimangiye agira ati: “Ibintu biratuje”. “Abarobyi bagiye mu nyanja, kandi abakora nk’abahinzi basubiye mu mirima yabo”.

Ciprino yavuze ko hashobora kuba habaye ikindi gitero mu karere, ariko amakuru akaba ataremezwa.

Yongeyeho ati: “Abantu bamwe bavuga ko bumvise amasasu, ariko nta makuru abyemeza dufite kugeza ubu”.

Ati: “Abapolisi barimo kubikoraho”.

Cipriano yahamagariye abaturage kongera ingufu mu kuba maso, no kumenyesha ingabo za Mozambike n’u Rwanda n’urujya n’uruza rwose badashira amakenga.

Christian

View Comments

Recent Posts

KNC yahishuye akayabo ikipe ye ya Gasogi united ihagaze

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatunguranye avuga igiciro cy'akayabo ikipe ye ya Gasogi united kuri ubu…

10 hours ago

Myugariro wa Gasogi United yahamagajwe na RIB mbere y’uko bahura na Rayon Sports

Nshimiyimana Marc Govin, umukinnyi ukina inyuma iburyo mu ikipe ya Gasogi United, yatumijweho n’Urwego rw’Igihugu…

12 hours ago

Uganda: Gen Muhoozi yahakanye ibyo gusimbura Se ku butegetsi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atakiri mu nzira zo kuyobora…

12 hours ago

‘BetPawa Playoffs’: APR BBC yongeye gutsinda Patriots BBC yizera kwegukana igikombe cya shampiyona

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, muri Bk Arena APR…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh yageneye ubutumwa ikipe ya APR Fc mbere y’umukino wa Pyramids Fc

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga yagenye ubutumwa abakinnyi ba APR FC mu…

1 day ago

Igihombo gikomeye kuri Man City mbere yo guhura na Arsenal muri shampiyona

Kizigenza akaba umukinnyi ngenderwaho muri Manchester City, Kevin De Bruyne yamaze kugera imvune idashobora kuzamwemerera…

1 day ago