IMIKINO

Kapiteni y’Amavubi Djihad Bizimana yafunzwe akigera muri Libya

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Bizimana Djihad yabaye umukinnyi wa nyuma wasanze bagenzi be bitegura gukina na Libya kuri uyu wa Gatatu, gusa yabanje gufungwa amasaha agera kuri ane n’igice azira kuba muri Passiporo ye harimo ko yageze muri Israël.

Advertisements

Kapiteni w’ikipe y’igihugu yari kumwe n’ikipe akinira ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine ubwo bakinaga na Shaktar Donetsk ku Cyumweru ariko umukino ukaza guhagarikwa ku munota wa 50 ubwo bikangaga ibitero by’indege z’Abarusiya.

Uyu yaje gusanga bagenzi be muri Libya kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 3 Nzeri, gusa ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Mitiga International Airport ahita atabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano za Libya zamushinjaga gukorana n’ibigo by’ubutasi bya Israël, Mossad ni nyuma yo kubona ko muri Pasiporo ye afite Visa ko yinjiye muri iki gihugu.

Amakuru ava muri Libya, avuga ko Djihad yafashwe saa Tatu na Mirongo ine n’itanu aza kurekurwa Saa Munani z’amanywa nyuma y’ubufatanye hagati ya Ambassade y’u Rwanda muri Libya ifite icyicaro i Cairo ndetse n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Djihad Bizimana yafunzwe akigera muri Libya aho ‘Amavubi’ ari bukinire umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika

Djihad akaba nyuma yo kurekurwa yasanze bagenzi be banakoranye imyitozo ya nyuma bitegura umukino wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2025 uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu saa Kumi n’ebyiri za Kigali.

Muri Nyakanga 2023 ni bwo Bizimana Djihad yerekeje muri Hapoel Ramat Gan Givatayim FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Israël ngo babe barangizanya ariko birangira batumvikanye ku munota wa nyuma aza kuhava asinyira Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine.

Ibyo yakorewe muri Libya bikaba byiyongereye ku byabaye ubwo ikipe y’igihugu yageraga muri iki gihugu bwa mbere ikamazwa isaha ku kibuga cy’indege aho bashatse gusigarana camera z’abanyamakuru, GPS z’abakinnyi mu gihe batanishimiye ko hari umwe mu bari kumwe n’iyi kipe wari wambaye Umusaraba mu ijosi.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago