INKURU ZIDASANZWE

Muhanga: Abagore bashyiriweho isaha yo kuba bavuye mu Kabari

Umudugudu wa Karama, Akagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, ubuyobozi buravuga ko bwashyizeho ingamba zo gucyura abagore basinda bakagera mu ngo nyuma ya saa mbili z’ijoro.

Iki cyemezo cyo kudatinda mu Kabari kuri bamwe mu bagore bakunze kunywa inzoga bagasinda, cyafashwe nyuma yo kubona ko abo bagore banywaga inzoga bakagera mu ngo zabo bugiye gucya.

Mu kiganiro umukuru w’Umudugudu wa Karama, Uwimana Gema yahaye UMURYANGO dukesha iyi nkuru yavuze ko bamwe muri abo bagore banywaga inzoga abagabo babo bakabasiga mu Kabari banze gutaha.

Ibi ngo byatumaga bikurura ingeso mbi zo kubasambanyiriza ku muhanda, abandi bagakurura ibisambo byatoboraga inzu muri uyu Mudugudu.

Ati “Indaya, amabandi n’abasinzi niho bose biberaga twasanze umuco waratakaye dufata icyemezo cyo kujya tubakura mu tubari saa mbili zijoro bagataha mu ngo zabo.”

Uwimana avuga ko hari n’umugore muri aba basanze abagabo 6 batonze umurongo barimo kumusimburanwaho.

Ati “Dufite Inyandiko mvugo y’intego rusange y’abaturage kuko uyu mwanzuro ari uwabo bifatiye.”

Yavuze ko kuva bafata iki cyemezo umutekano watangiye kugaruka, hasigaye bakeya bataracika kuri iyo ngeso yo kurara mu tubari.

Mukanyandwi Hilarie umwe muri abo bagore bikundira agacupa, avuga ko icyemezo bafatiwe ari ukubahohotera kuko ubucuruzi bwe abukorera mu Mujyi wa Muhanga, agataha yishwe n’inyota.

Ati “Iyo Ubuyobozi bw’Umudugudu bugeze mu Kabari bugusohora bugukubita kandi utarasinda.”

Uyu Mukanyandwi avuga ko inzoga yo mu Kabari iryoha kuko itandukanye n’iyo anywera mu rugo wenyine.

Ati “Batwongere indi minota 30 tuzajye dutaha saa mbili n’igice.”

Mukabuzizi Epiphanie anenga cyane abagore bagenzi be biyandarika bagasinda bikabatera kuryama ku gasozi bari kumwe n’abagabo batari ababo.

Ati “Abenshi muri aba bafite abagabo n’abana batagombye kwereka iyo myitwarire rwose bacike kuri iyo myitwarire.”

Bamwe mu bagabo batuye muri uyu Mudugudu bavuga ko nta kintu kibabaza nko kubona umugore wasinze arimo kurwana n’uwo bashakanye mu maso y’abaturage.

Bakavuga ko iyi ngeso mbi y’abagore basinda yafashe intera ndende aho ako Gasanteri ka Karama gaherewe umuriro w’amashanyarazi mu ngo n’amatara yo ku muhanda wa Kaburimbo Leta yabahaye.

Bagashima icyemezo Ubuyobozi bw’Umudugudu n’Umurenge wa Shyogwe bafatiye aba bagore.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

12 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

12 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago