IMIKINO

APR BBC na Patriots BBC zakatishije itike yo gukina imikino ya nyuma ya ‘BetPawa Playoffs’ 2024

Ikipe ya APR BBC na Patriots BBC nizo zakatishije itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’ 2024, nyuma y’uko zibonye intsinze eshatu muri itanu zisabwa muri ½ kugira ngo ukomeze mu kindi cyiciro.

APR BBC yasezereye REG BBC bari bahanganye iy’itsinze imikino 3-0, mu gihe Patriots yasezereye Kepler BBC nayo iy’itsinze imikino 3-0, zihita zikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma.

Iyi mikino yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nzeri 2024, muri Petit Stade yavuguruwe.

Ni imikino yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo Nyirishema Richard, Umuyobozi wa NBA Afurika Clare Akamanzi, ndetse na Perezida w’ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda Mugwiza Desire.

Minisitiri wa Siporo Nyirishema Richard, Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi na Perezida wa FERWABA, Mugwiza Desire

REG BBC na Kepler BBC zasabwaga gutsinda umukino wa gatatu kugira ngo bakomeze gukina indi mikino, ibintu byari bigoye.

REG BBC yongeye gutakaza umukino wa gatatu itsinzwe amanota 66-61 APR BBC igera ku mukino wa nyuma.

Mu mukino wari wabanje wari wahuje Patriots BBC na Kepler BBC warangiye Patriots BBC itsinze Kepler BBC amanota 89-66 yuzuza intsinzi eshatu ziyigeza ku mukino wa nyuma.

APR BBC ifite Igikombe giheruka cya 2023 na Patriots BBC ifite igikombe cya 2020 zizahurira ku mukino wa nyuma, aho umukino wa mbere uteganyijwe tariki 11 Nzeri muri BK Arena.

Hazakinwa imikino irindwi gusa ikipe itanga indi gutsinda imikino ine izegukana igikombe ndetse ikatishe tike yo gukina imikino ya BAL.

Umukino wa Patriots BBC yegukanye intsinzi ya gatatu muri itanu yasabwaga itsinze Kepler BBC
Prince Ibeh yakinnye uyu mukino
Ikipe ya APR BBC yageze ku mukino wa nyuma wa ‘BetPawa Playoffs’ isezereye REG BBC ku ntsinzi 3-0
Isaiah Miller ukomeje gufasha ikipe ya APR BBC

Christian

Recent Posts

Bidasubirwaho M23 yafashe ikibuga cy’Indege cya Goma

Umuvugizi w’umutwe wa M23 mu rwego rwa gisirikare, Lt. Col. Willy Ngoma, yatangaje ko bidasubirwaho…

2 days ago

CIA yatangaje ko bishoboka cyane ko Covid-19 yaba yarakorewe muri laboratwari

Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe Ubutasi, CIA, rwatangaje ko bishoboka cyane ko…

3 days ago

Umuhanzi Jose Chameleone yajyanwe kuvurirwa muri Amerika ku bufasha bwa Perezida

Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…

1 month ago

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 month ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

1 month ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

1 month ago