IMIKINO

APR BBC na Patriots BBC zakatishije itike yo gukina imikino ya nyuma ya ‘BetPawa Playoffs’ 2024

Ikipe ya APR BBC na Patriots BBC nizo zakatishije itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’ 2024, nyuma y’uko zibonye intsinze eshatu muri itanu zisabwa muri ½ kugira ngo ukomeze mu kindi cyiciro.

APR BBC yasezereye REG BBC bari bahanganye iy’itsinze imikino 3-0, mu gihe Patriots yasezereye Kepler BBC nayo iy’itsinze imikino 3-0, zihita zikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma.

Iyi mikino yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nzeri 2024, muri Petit Stade yavuguruwe.

Ni imikino yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo Nyirishema Richard, Umuyobozi wa NBA Afurika Clare Akamanzi, ndetse na Perezida w’ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda Mugwiza Desire.

Minisitiri wa Siporo Nyirishema Richard, Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi na Perezida wa FERWABA, Mugwiza Desire

REG BBC na Kepler BBC zasabwaga gutsinda umukino wa gatatu kugira ngo bakomeze gukina indi mikino, ibintu byari bigoye.

REG BBC yongeye gutakaza umukino wa gatatu itsinzwe amanota 66-61 APR BBC igera ku mukino wa nyuma.

Mu mukino wari wabanje wari wahuje Patriots BBC na Kepler BBC warangiye Patriots BBC itsinze Kepler BBC amanota 89-66 yuzuza intsinzi eshatu ziyigeza ku mukino wa nyuma.

APR BBC ifite Igikombe giheruka cya 2023 na Patriots BBC ifite igikombe cya 2020 zizahurira ku mukino wa nyuma, aho umukino wa mbere uteganyijwe tariki 11 Nzeri muri BK Arena.

Hazakinwa imikino irindwi gusa ikipe itanga indi gutsinda imikino ine izegukana igikombe ndetse ikatishe tike yo gukina imikino ya BAL.

Umukino wa Patriots BBC yegukanye intsinzi ya gatatu muri itanu yasabwaga itsinze Kepler BBC
Prince Ibeh yakinnye uyu mukino
Ikipe ya APR BBC yageze ku mukino wa nyuma wa ‘BetPawa Playoffs’ isezereye REG BBC ku ntsinzi 3-0
Isaiah Miller ukomeje gufasha ikipe ya APR BBC

Christian

Recent Posts

Perezida Kagame azasura abaturage b’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu i Gahanga

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ategerejwe mu Karere ka Kicukiro i Gahanga aho…

3 minutes ago

Ubutegetsi bwa Congo bukomeje kwinangira ibiganiro n’umutwe wa M23

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko butaremeza niba buzitabira ibiganiro byabwo n’umutwe…

2 hours ago

U Burusiya bwasabwe guhagarika intambara na Ukraine

Amerika yatangaje ko kugeza ubu umupira uri mu biganza by’u Burusiya kugira ngo baganire bemeranye…

2 hours ago

Perezida Kagame yahishuye uko umukoresha wa Tshisekedi yatunguwe no kumubona ayobora igihugu

Mu kiganiro n’umunyamakuru Mario Nawfal, Perezida Kagame yavuze ko mbere y’uko Tshisekedi ayobora RDC, yamaze…

24 hours ago

UEFA Champions League: PSG yasezereye Liverpool, Bayern Munich, Barcelona na Inter Milan zigera muri ¼

Amakipe arimo FC Barcelona, Bayern Munich, Inter Milan na Paris Saint-Germain yigaranzuye Liverpool mu mukino…

1 day ago

M23 yakubise inshuro ingabo z’u Burundi ifata agace bari barakabye

Mu mirwano yabaye ku munsi wo kuwa mbere M23 yafashe agace ka Kaziba muri operation…

2 days ago