IMIKINO

Cristiano Ronaldo yaciye agahigo ku kuba umukinnyi wa mbere utsinze ibitego 900

Umukinnyi w’icyamamare, Cristiano Ronaldo yabaye uwa mbere mu bagabo mu mateka utsinze ibitego 900 nk’uwabigize umwuga.

Advertisements

Kuri uyu wa kane, tariki ya 5 Nzeri, uyu mukinnyi wahoze ari rutahizamu wa Real Madrid na Manchester United yaciye ako gahigo mu mukino wahuza Portugal na Croatia muri UEFA Nations League i Lisbonne.

Ronaldo yabonye igitego cy’amateka ku mupira mwiza yahawe muri metero 6 warututse kuri Nuno Mendes ubwo Portugal yatsindaga ibitego 2-0 ku munota wa 34. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-1 cya abari nako umukino urangira.

Agahigo kashimishije rutahizamu Cristiano Ronaldo

Cristiano wegukanye Ballon d’or inshuro eshanu, arusha ibitego 58 Lionel Messi bahora bahanganye ufite ibitego 842 ni mugihe umunya-Brezile nyakwigendera Pelé aza ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’abatsinze ibitego byinshi n’ibitego 765.

Ronaldo kandi niwe mukinnyi waciye agahigo ko kugeza ibitego 800 ibintu yageze mu mpera y’umwaka 2021, ubwo yari yaragarutse gukinira ikipe ya Manchester United ku nshuro ya kabiri.

Cristiano Ronaldo ayoboye abandi bakinnyi babashije gutsindira ikipe y’Igihugu ya Portugal ibitego byinshi 131, mu nshuro 209 yahamagawe akurikirwa na Messi uza ku mwanya wa kabiri, umwanya awusangiye na rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Iran Ali Daei bombi bafite ibitego 109.

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yujuje ibitego 900

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago