Umukinnyi w’icyamamare, Cristiano Ronaldo yabaye uwa mbere mu bagabo mu mateka utsinze ibitego 900 nk’uwabigize umwuga.
Kuri uyu wa kane, tariki ya 5 Nzeri, uyu mukinnyi wahoze ari rutahizamu wa Real Madrid na Manchester United yaciye ako gahigo mu mukino wahuza Portugal na Croatia muri UEFA Nations League i Lisbonne.
Ronaldo yabonye igitego cy’amateka ku mupira mwiza yahawe muri metero 6 warututse kuri Nuno Mendes ubwo Portugal yatsindaga ibitego 2-0 ku munota wa 34. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-1 cya abari nako umukino urangira.
Cristiano wegukanye Ballon d’or inshuro eshanu, arusha ibitego 58 Lionel Messi bahora bahanganye ufite ibitego 842 ni mugihe umunya-Brezile nyakwigendera Pelé aza ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’abatsinze ibitego byinshi n’ibitego 765.
Ronaldo kandi niwe mukinnyi waciye agahigo ko kugeza ibitego 800 ibintu yageze mu mpera y’umwaka 2021, ubwo yari yaragarutse gukinira ikipe ya Manchester United ku nshuro ya kabiri.
Cristiano Ronaldo ayoboye abandi bakinnyi babashije gutsindira ikipe y’Igihugu ya Portugal ibitego byinshi 131, mu nshuro 209 yahamagawe akurikirwa na Messi uza ku mwanya wa kabiri, umwanya awusangiye na rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Iran Ali Daei bombi bafite ibitego 109.
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…