IMIKINO

Rebecca wasiganwaga ku maguru yapfuye nyuma y’uko asutsweho lisansi n’umukunzi we

Umukinnyi mpuzamahanga wasiganwaga ku maguru ukomoka muri Uganda Rebecca Cheptegei yapfuye nyuma y’iminsi micye arembeye mu bitaro byo muri Kenya, amaze gutwikwa n’uwahoze ari umukunzi we wamusutseho lisansi.

Advertisements

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru muri Uganda rubinyujije ku rubuga X rwemeje iby’uru rupfu.

Iri shyirahamwe rivuga ko Cheptegei yapfuye “kare muri iki gitondo biturutse ku rugomo yakorewe murugo”.

Umuryango we ntabwo uremeza iby’uru rupfu ariko Dr Owen Menach ukuriye ibitaro bya Moi Teaching and Referral Hospital mu mujyi wa Eldoret yabwiye ibinyamakuru byaho ko Rebecca yapfuye nyuma y’uko ingingo zose zo mu mubiri we zihagaze.

Rebecca yari asanzwe ari umusirikare mu ngabo za Uganda, kandi ni we mugore muri icyo gihugu ufite umuhigo wo kwiruka marathon akoresheje 2:22:47, umuhigo yaciye mu 2022 muri marathon ya Abu Dhabi muri United Arab Emirates.

Rebecca wari ufite imyaka 33, yarangije ari uwa 44 mu gusiganwa marathon mu mikino Olempike iheruka i Paris mu Bufaransa.

Abategetsi bavuga ko ku cyumweru gishize ubwo yari avuye gusenga we n’abana be babiri, yasagariwe na Dickson Marangach umugabo wahoze ari umukunzi we, ari iwe mu mujyi muto wa Endebess ari naho yitoreza mu burengerazuba bwa Kenya.

Marangach yamusutseho lisansi maze aramutwika nyuma y’intonganya hagati yabo, nk’uko byatangajwe n’abaturanyi babo.

Cheptegei yatabawe n’abaturanyi ajyanwa ku bitaro ariko yari yagize ubushye bugera kuri 80% by’umubiri we, nk’uko abaganga babitangaje.

Cheptegei, ukomoka mu karere ko hirya y’umupaka muri Uganda, bivugwa ko yari yaraguze ubutaka mu ntara ya Trans Nzoia muri Kenya akabwubakamo inzu. Ako gace karimo ibigo byinshi abasiganwa ku maguru bitorezamo.

Amakimbirane yaba bombi ngo yaturutse kuri icyo kibanza nyakwigendera yari yaraguze muri Kenya, ahabera ibigo byo kwitorezamo.

Ni ibintu na Se wa nyakwigendera Joseph Cheptegei wari waravuze ko umwana we ashaka kwamburwa ubutaka bwe bidakwiriye.

Rebecca Cheptegei yitabye Imana aguye mu bitaro

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago