IMIKINO

Umwongereza Krumesh Patel yagizwe umutoza wa REG WBBC

Ikipe ya REG WBBC yasinyishije umutoza mushya w’umwongereza Krumesh Patel ugiye kuyifasha mu mikino ya Super Cup na ‘BetPawa Playoffs’ 2024.

Advertisements

Nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya REG WBBC bwatangaje ko uyu mutoza ari bugere i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeri 2024.

Imikino ya Super Cup irimo kugana ku musozo iteganyijwe gusoza hagati ya tariki 18-20 Nzeri 2024.

Ni mugihe imikino ya kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’ 2024, itanga igikombe cya shampiyona iteganyijwe gutangira tariki 28 Nzeri 2024.

REG WBBC yarisanzwe itozwa n’umutoza Mukaneza Esperance.

Krumesh Patel w’imyaka 34 y’amavuko yabaye umutoza wigaragaje uyu mwaka 2024, akaba yaregukanye igikombe Nyafurika, Patel kandi yabaye umutoza mwiza wa 2022-23 muri shampiyona y’Ubwongereza ubwo yatozaga ikipe ya Leicester Riders aho yari ahanganye mu makipe y’imbere.

Uyu mutoza kandi mu mwaka 2023-24 yari umutoza wungirije mu ikipe ya London Lions y’abagore yatwaye igikombe cya Euro itsinze ku mukino wa nyuma Besiktas yo muri Turikiya.

Krumesh Patel yatwaye igikombe cya Euro mu bagore ubwo yari mu ikipe ya London Lions

Krumesh Patel ufite uburambe mu butoza, niwe watoje ikipe y’igihugu y’Ubwongereza y’abagore y’abatarengeje imyaka 18 mu mwaka 2024, kimwe no mu mwaka wa 2023 aho yabaye umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza y’abatarengeje 20, ndetse muri uwo mwaka akaba ari nawe warufite ikipe y’igihugu y’Ubwongereza y’abagore y’abatarengeje 23 mu irushanwa rya 3×3.

Mbere yaho mu mwaka 2020-22 yatozaga ikipe ya Wetterbygden Sparks yo muri Sweden.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago