INKURU ZIDASANZWE

Kenya: Abanyeshuri 17 bishwe n’inkongi y’umuriro yibasiye ikigo cy’amashuri

Nk’uko byemejwe na Polisi y’Igihugu, yavuze ko abantu bagera kuri 17 aribo bapfuye nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye uburaro bwacumbikiraga abanyeshuri mu kigo giherereye muri Kenya mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 5 Nzeri 2024.

Advertisements

Icyateye iy’inkongi yibasiye iki kigo cy’amashuri abanza ya Hillside Endarasha Academy giherereye mu Ntara ya Nyeri ntikiramenyekana.

Umuvugizi w’iri shuri, Onyango Resila mu kiganiro yahaye Radio Hot 96 FM yo muri Kenya yavuze ko mugihe ubutabazi bugikomeje gutangwa, abayobozi bakwiriye kuzakurikiranwa kugira ngo bazatange ibisobanuro birambuye.

Uyu muvugizi yemeje ko umubare w’abaguye muri iryo sanganya ry’umuriro ari abagera kuri 17 abandi barakomereka.

Ati “Abanyeshuri 17 nibo bahise bitaba Imana, abagera kuri 14 barakomereka, itsinda ryacu kuri ubu ririmo kubikurikirana.

Umukuru w’igihugu cya Kenya, William Ruto yavuze ko ibyabaye bite ubwoba kandi biteye n’urujijo ku bw’ibyo asaba ko hahita hatangira gukora iperereza.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X, yagize ati “Ndategetse inzego zibishinzwe ritangira gukora iperereza kuri iki kibazo. Ababikoze babibazwe.”

Polisi yemeje ko itsinda rigari rikora iperereza ryamaze koherezwa muri iri shuri.

Umuyobozi wa Polisi, Pius Murugu, yavuze ko abanyeshuri barenga 150 aribo bari mu buraro bucumbikira Alabanyeshuri (dortoir) ubwo umuriro wabibasiraga mu gicuku.

Amakuru yatangajwe n’abanyamakuru bahise bagera aho ibyo byago byebereye bavuze ko uwo muriro wahise ukwirakwira hose byihuse bitewe n’uko iri shuri ryari ryubakishije ibiti.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago