Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024, ku kibuga cy’inyuma ya Stade Amahoro habereye umukino wa gicuti wahuje ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ na Police Fc.
Ni umukino warangiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ itsinze ikipe ya Police Fc igitego 1-0.
Ni igitego cyatsinzwe n’umukinnyi ukinira ikipe ya APR Fc Ruboneka Bosco.
Uyu mukino uri mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino y’irushanwa ry’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cya 2025 kizabera muri Maroc.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ iheruka kunganya n’ikipe ya Libya yari mu rugo igitego 1-1, mu rugendo rwo rutangira gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.
‘Amavubi’ ari kwitegura umukino wa kabiri izakiramo ikipe y’igihugu ya Nigeria kuwa 10 Nzeri 2024, kuri Stade Amahoro.
Nigeria kuri uyu wa Gatandatu mbere y’uko iza i Kigali, irabanza gukina umukino wayo wa mbere n’ikipe Benin mu itsinda D barikumwe n’u Rwanda na Libya.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…
Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…
Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…
José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…