Dushimimana Olivier usanzwe ubarizwa mu ikipe ya APR Fc wari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yamaze gukurwamo asimbuzwa mugenzi we bakinana mu ikipe imwe.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Frank Spittler yakoze impinduka mu bakinnyi mu rwego rwo kwitegura umukino afitanye na Nigeria akuramo Olivier Muzungu yinjiza Niyibizi Ramadhan.
Dushimimana Olivier Muzungu wa APR FC yamaze gusohoka mu mwiherero ,maze hinjira Niyibizi Ramadhan na we ukinira APR FC.
Ramadhan yamaze gutangitangirana n’abandi imyitozo bitegura Nigeria ,nyuma yo kunganya na Libya.
Niyibizi Ramadhan ukina asatira izamu asimbuye Olivier Muzungu nawe ukina asatira.
Amavubi aritegura umukino wa kabiri mu itsinda rya D aho tariki 10 Nzeri azakira Nigeria kuri Stade Amahoro mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cyizaba muri 2025 muri Morocco.
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…