IMIKINO

Umunyezamu yapfuye nyuma yo kugongana mu kibuga n’uwo bakinaga

Umunyezamu w’ikipe ya Hwange Lusumbami FC, Johnson Shumba, yitabye Imana mu buryo bubabaje aguye mu kibuga nyuma y’imvune ikomeye yagize mu mukino w’umupira w’amaguru bakinaga.

Advertisements

Shumba, bivugwa ko yarafite imyaka 20, yapfiriye mu bitaro bya Mpilo, aho yari ari kwivuriza nyuma yo kugongana mu kibuga.

Iyi mpanuka yabaye mu mukino wo mu cyiciro cya kabiri cyabereye mu Ntara ya Matabeleland y’Amajyaruguru yo hagati mu gihugu cya Zimbabwe wahuje ikipe ya Lusumbami FC na Hwange FC. Shumba yagonganye n’umukinnyi bahanganye mu gihe cy’umukino, agira imvune ikomeye yaje kuba intandaro yo kubura ubuzima bwe. N’ubwo abaganga bagerageje bamuramire ubuzima kugira ngo bamukize, byarangiye ajyanwe mu bitaro ari naho yaje kugwa.

Lusumbami FC yemeje aya makuru ababaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, agaragaza akababaro kandi inahumuriza umuryango wa Shumba. Aho banditse bagira ati:

“N’akababaro gakomeye aho twemeje urupfu rw’umunyezamu twakundaga, Johnson Shumba, muri iki gitondo mu bitaro bya Mpilo. Twese twihanganishije umuryango wa Shumba, umuryango wose w’umupira w’amaguru, ndetse n’umuryango wa Lusumbami FC muri iki gihe kitoroshye. ”

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago