Umunyezamu w’ikipe ya Hwange Lusumbami FC, Johnson Shumba, yitabye Imana mu buryo bubabaje aguye mu kibuga nyuma y’imvune ikomeye yagize mu mukino w’umupira w’amaguru bakinaga.
Shumba, bivugwa ko yarafite imyaka 20, yapfiriye mu bitaro bya Mpilo, aho yari ari kwivuriza nyuma yo kugongana mu kibuga.
Iyi mpanuka yabaye mu mukino wo mu cyiciro cya kabiri cyabereye mu Ntara ya Matabeleland y’Amajyaruguru yo hagati mu gihugu cya Zimbabwe wahuje ikipe ya Lusumbami FC na Hwange FC. Shumba yagonganye n’umukinnyi bahanganye mu gihe cy’umukino, agira imvune ikomeye yaje kuba intandaro yo kubura ubuzima bwe. N’ubwo abaganga bagerageje bamuramire ubuzima kugira ngo bamukize, byarangiye ajyanwe mu bitaro ari naho yaje kugwa.
Lusumbami FC yemeje aya makuru ababaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, agaragaza akababaro kandi inahumuriza umuryango wa Shumba. Aho banditse bagira ati:
“N’akababaro gakomeye aho twemeje urupfu rw’umunyezamu twakundaga, Johnson Shumba, muri iki gitondo mu bitaro bya Mpilo. Twese twihanganishije umuryango wa Shumba, umuryango wose w’umupira w’amaguru, ndetse n’umuryango wa Lusumbami FC muri iki gihe kitoroshye. ”
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…