IMIKINO

AFCON2025: Nigeria yitegura guhura n’Amavubi yahaye isomo ikipe y’igihugu ya Benin

Ikipe y’igihugu ya Nigeria yatsinze umukino wayo wa mbere itsinda Benin mu rugendo rutangira gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cya 2025.

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria ibifashijwemo n’abakinnyi bayo barimo Ademola Lookman na Victor Osimhen batsinze ikipe ya Benin ibitego 3-0.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024, kuri stade yitwa Godswill Akpabio iherereye ahitwa Uyo.

Benin yaherukaga gutsinda ikipe y’igihugu ya Nigeria mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, ubwo yatozwaga n’umutoza Gernot Rohr ntiyahiriwe.

Kuko iyi kipe yari yasuye ‘Super Eagles’ ntiyahawe agahenge ko gukina bitewe n’ibikonyozi umutoza wa tekinike wahawe gutoza iy’ikipe Austin Eguavoen yari yabanjemo.

Uyu mutoza wari wabanjemo abakinnyi bataha izamo barimo Ademola Lookman, Boniface na Chukwueze mugihe Victor Osimhen yari yamubanje ku ntebe y’abasimbura.

Ni mugihe Kapiteni wa Nigeria, ufite uburambe mu ikipe Williams Troost Ekong yarafatanyije na Calvin Basset ndetse na San Ajahi mu bwugarizi.

Byasabye ko igice cya mbere kirangira ku munota wa 45′ Ademola Lookman yatsinze igitego cya mbere amakipe yombi ajya kuruhuka ari igitego 1-0 cya Nigeria na Benin.

Ni mugihe igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi asatanira gusa ku munota wa 78′ Victor Osimhen wari winjiye asimbuye yahise atakariza icyizere ikipe ya Benin yashakaga kwishyura igitego yari yatsinzwe atsinda igitego cya kabiri.

Bidatinze Lookman wari wagoye ba myugariro ba Benin yaje gutsinda igitego cya gatatu ku munota wa 83, umukino urangira gutyo.

Kugeza kuri ubu mu itsinda D, Nigeria iyoboye n’amanota atatu ikurikirwa n’u Rwanda hamwe na Libya zombi zifite inota rimwe na Benin ifite ubusa.

Nigeria yakubise ahababaza Benin iri mu nzira igana i Kigali mu mukino wa kabiri uzayihuza na Amavubi kuri uyu wa kabiri tariki 10 Nzeri 2024, kuri stade Amahoro.

Lookman na Osimhen batsinze ikipe y’igihugu ya Benin
Kapiteni Ekong ahanganye na rutahizamu wa Benin Steve Mounie
Ademola Lookman yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino
Victor Osimhen yishimira igitego yaramaze gutsinda
Osimhen winjiye asimbuye yahise atsinda igitego

Christian

Recent Posts

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

4 hours ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

6 hours ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

23 hours ago

U Burundi bwavuze ko ntaho buhuriye n’igitero cyagabwe i Bukavu

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…

1 day ago

Umutoza Jose Mourinho yahawe ibihano

José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…

1 day ago

Agezweho: Inama yariteraniye i Bukavu haturikiye igisasu, Bisimwa atangaza ababyihishe inyuma

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…

2 days ago