Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwashyiriyeho abakinnyi b’iy’ikipe akayabo ka Miliyone 4 kuri buri mukinnyi mu gihe basezerera ikipe ya Pyramids Fc yo mu Misiri mu mikino ibiri bafitanye muri CAF Champiyons League.
Umukino ubanza utegerejwe tariki 14 Nzeri 2024, ukazabera kuri Stade Amahoro ndetse amatike akaba yaramaze kujya hanze aho itike ihenze y’abantu 8 yaguragura ibihumbi 900 ndetse zamaze gushira Frw.
Ubuyobozi bwa APR FC bwashyiriyeho buri mukinnyi miliyoni 4 mu gihe baba basezereye iy’ikipe yo mu misiri ikunze kubagora cyane.
Ibi bije nyuma y’uko APR FC isezerera Azam FC, buri mukinnyi yahawe ibimbi 500 Frw, ikipe basezereye mu ijonjora ry’ibanze.
Mu mikino ibiri iheruka guhuza amakipe yombi muri 2023, banganyirije i Kigali 0-0, mu gihe umukino wo kwishyura wabereye mu Misiri APR FC yanyagiwe ibitego 6-1.
Ikipe izarokoka mu mikino ibiri izahita ibona itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champions League.
Abakinnyi ba APR Fc batarimo abahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ bakomeje gukora imyitozo yo kwitegura uyu mukino na Pyramids Fc.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…