Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwashyiriyeho abakinnyi b’iy’ikipe akayabo ka Miliyone 4 kuri buri mukinnyi mu gihe basezerera ikipe ya Pyramids Fc yo mu Misiri mu mikino ibiri bafitanye muri CAF Champiyons League.
Umukino ubanza utegerejwe tariki 14 Nzeri 2024, ukazabera kuri Stade Amahoro ndetse amatike akaba yaramaze kujya hanze aho itike ihenze y’abantu 8 yaguragura ibihumbi 900 ndetse zamaze gushira Frw.
Ubuyobozi bwa APR FC bwashyiriyeho buri mukinnyi miliyoni 4 mu gihe baba basezereye iy’ikipe yo mu misiri ikunze kubagora cyane.
Ibi bije nyuma y’uko APR FC isezerera Azam FC, buri mukinnyi yahawe ibimbi 500 Frw, ikipe basezereye mu ijonjora ry’ibanze.
Mu mikino ibiri iheruka guhuza amakipe yombi muri 2023, banganyirije i Kigali 0-0, mu gihe umukino wo kwishyura wabereye mu Misiri APR FC yanyagiwe ibitego 6-1.
Ikipe izarokoka mu mikino ibiri izahita ibona itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champions League.
Abakinnyi ba APR Fc batarimo abahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ bakomeje gukora imyitozo yo kwitegura uyu mukino na Pyramids Fc.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…