Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Ntwari Fiacre yagiye agarukwaho cyane mu bakinnyi bakinnyi umukino u Rwanda rwanganyijemo na Nigeria mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, aho Abanyarwanda rwose batatinyutse kuvuga ko yababereye Intwari.
Ntwari wagoye abakinnyi ba Super Eagles ya Nigeria dore ko yakuyemo imipira yaganaga mu izamu icyenda yose, nyuma y’umukino yagize icyo ahishura ku ikipe y’Igihugu n’impamvu ari kwitwara neza, asobanura byose biri guterwa n’umutoza mwiza bafite kuri ubu ndetse n’amakipe meza bamwe bakinamo aribyo biri kubafasha.
Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru Ntwari yagize ibyo asobanura ku inota rimwe bagabanye n’ikipe y’igihugu ya Nigeria ‘Super Eagles’.
Yagize ati “Nigeria ni ikipe ikomeye muri Afurika ariko twari twavuze ko umusaruro mubi twagira ari ukunganya. Icyamfashije ni ukwitera imbaraga kuko nagombaga kwerekana ko ndi umukinnyi ukomeye mu gihe ndi gukina n’ikipe nziza.”
Abajijwe niba ntagihunga bari bafite kuri Nigeria cyane ko ari ikipe ifite abakinnyi bakomeye kandi bakina ku mugabane w’i Burayi Ntwari yavuze ko ntacyo kuko nabo bafite bamwe mu bakinnyi bakina i Burayi.
Ati “Nta gihunga bidutera kuko natwe tumaze kugira abakinnyi bakomeye i Burayi kandi iyo turi mu kibuga tuba turi bamwe rero nta gikomeye cyatuma twikanga rwose.”
Ntwari yabajijwe ikintu cyahindutse mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.
Ati “Dufite umutoza mwiza aradufasha akaduhagarika neza mu kibuga. Icya kabiri, Minisiteri na Federasiyo biri kutuba hafi haba mu mibereho ndetse no mu byo tugenerwa nk’abakinnyi.”
Ntwari kandi yasobanuye ko gukinira imbere y’Umukuru w’Igihugu byabongereye imbaraga.
Ati “Mbere y’umukino bari batubwiye ko Nyakubahwa aza kureba umukino kandi nabyo n’izindi mbaraga. Twari twavuze ko tutagomba gutsindirwa imbere ye.”
Amavubi azagaruka muri iyi mikino mu Ukwakira 2024, aho tariki ya 7 Ukwakira azasura Benin, mu gihe ku wa 15 Ukwakira Amtvubi azakira Benin kuri Stade Amahoro.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…