Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Amerika ryemeje Mauricio Pochettino umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu mu bagabo.
Umunya-Argentina Pochettino w’imyaka 52 watangiye umwuga w’ubutoza mu ikipe ya Espanyol mu 2009, yabashije gutoza n’andi makipe akomeye ku mugabane w’uburayi harimo nka Southampton, Tottenham Hotspur, Paris Saint-Germain na Chelsea FC aheruka gusezereramo.
Mu buryo bwaje butunguranye, nyuma y’uko asezeye gutoza ikipe ya Chelsea FC mu mwaka ushize w’imikino, kuri ubu Pochettino yahawe inshingano zo kuyobora ikipe y’igihugu ya Amerika bwa mbere mateka aye.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Pochettino yavuze ko kwisanga mu nshingano yo gutoza ikipe y’igihugu ya Amerika, bitaje gutya gusa ahubwo ko byagendanye na gahunda igihugu gifite muri rusange muri iy’ikipe.
Ati “Ubushake n’imbaraga n’intego zo gukora amateka nibyo byankuruye nkisanga hano.”
Mauricio Pochettino ni umwe mu batoza bagiye bagaragaza ubuhanga buhanitse bwo gutoza amakipe yabarizwagamo, dore ko ubwo yatozaga ikipe ya Tottenham Hotspur yabashije kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League na Liverpool mu mwaka 2018-2019 n’ubwo ataje kwegukana igikombe.
Ni kimwe n’ibikombe yaje kwegukana ubwo yabarizwaga mu ikipe ya Paris Saint-Germain, harimo icya shampiyona 2021, igikombe cy’igihugu 2020 n’ibindi byinshi.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…