RWANDA

RwandAir yasubitse ingendo yakoreraga muri Kenya

Guhera kuri uyu wa 11 Nzeri 2024, Sosiyete Nyarwanda ikora Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandaAir, yatangaje ko yabaye isubitse ingendo zayo muri Kenya kubera imyigaragambyo ikomeje gukorwa na n’abakozi ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa ‘X’ RwandaAir yaniseguye ku bagenzi bagizweho ingaruka n’iri subikwa ry’ingendo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, abakozi amagana b’iki Kibuga cy’indege bazindutse bigaragambya bamagana ko Leta yakodesha iki kibuga ikompanyi yo mu Buhinde yitwa Adani Group.

Kenya Airways, nayo yasohoye itangazo rivuga ko bitewe n’iyo myigaragambyo iri ku kibuga cy’indege habayeho gukererwa no guhagarika ingendo zimwe zayo zari zitegenijwe ku bagezi bahava n’abahagera.

Indege nyinshi zasubitse ingendo, abakozi bakira abagenzi mu bice bitandukanye by’iki kibuga bahagaritse gukora kuva saa sita z’ijoro ryacyeye

Ihuriro ry’abakora mu by’indege rya Kenya ryavuze  ko rizakora imyigaragambyo ihoraho nyuma y’uko Leta yanze gutangaza amakuru yose agize amasezerano yo gukodesha iki kibuga cy’indege Adani Group.

Perezida wa Kenya William Ruto, yatangaje ko   Leta idashaka kugurisha iki kibuga, ahubwo igiye kugikodesha n’abikorera kugira ngo bagiteze imbere.

Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta gifatwa nk’ikibuga gikomeye ku mugabane w’Afurika no ku Isi kuko gishyirwa ku mwanya wa 7 mu bibuga by’indege muri Afurika byakira abagenzi benshi.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mpera z’umwaka ushize wa 2023 bwagaragaje ko cyakiriye abagenzi basaga miliyoni 6 n’igice baturutse mu bihugu bisaga 50 bikoresha indege zabyo kuri iki kibuga.

Cyatangiye mu 1958 cyitirirwa uwabaye Perezida wa mbere wa Kenya, Jomo Kenyatta.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

17 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

17 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

18 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

18 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago