IMIKINO

Erik Ten Hag yasubije Cristiano wavuze ko Manchester United idateze kongera gutwara ‘Premier League’

Nyuma y’uko kizigenza Cristiano Ronaldo yongeye kurikoroza akavuga ko Manchester United idateze kongera kwegukana igikombe cya shampiyona, umutoza w’iy’ikipe nawe yamusubije.

Advertisements

Erik Ten Hag kuri ubu ufite mu nshingano zo gutoza ikipe ya Manchester United yasubije Cristiano Ronaldo yigeze no gutoza ubwo yagarukaga mu ikipe.

Cristiano mu kiganiro yashyize hanze yagiranye na Rio Ferdinand bakinanye muri Man United abinyujije ku muyoboro we wa YouTube yavuze ko Manchester United nimba yifuza kongera kwisubiza izina nk’imwe mu makipe akomeye ku Isi, ikwiriye kugenzura byose kuko biragaragara.

Ati “Ikwiriye guhabwa igihe cyo kugenzura byose, kuko n’imwe mu makipe akomeye ku Isi, ikwiriye impinduka. Ikwiriye kubyumva kuko niyo nzira yonyine yabafasha kongera kwisubiza izina ryayo, niyo mpamvu isabwa gukora impinduka yaba muyobozi, mu butoza no mu bikorwaremezo birimo n’umushinga wo gusana ikibuga cya Old Trafford ibintu yishimira.

Uyu mutoza Ten Hag ni umwe mu batigeze bahuza na Cristiano Ronaldo ubwo yagarukaga muri Manchester United.

Mu kumusubiza Erik Ten Hag yagize ati “Ni ibitekerezo bye n’amahitamo ye yo kuvuga icyo ashaka, kuri ubu ari kure y’ikipe ya Manchester United.”

Ati “Cristiano yavuze ko Manchester United idateze kongera gutwara igikombe cya shampiyona, ariko urumva iyo ngingo neza.”

“Kuri ubu Ronaldo ari kure muri Arabia Saoudite, ni kure cyane ya Manchester United. Buri umwe wese yigirira amahitamo ye, ku bw’ibyo ntakibazo.”

Cristiano Ronaldo muri icyo kiganiro yavuze ko yubaha kandi agakunda ikipe ya Manchester United iri mu zamugize uwo ariwe kuri ubu.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago