POLITIKE

Juliana Kangeli Muganza yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere (RDB)

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2024, rivuga ko Perezida Kagame yashyizeho Juliana Kangeli Muganza.

Muganza ahawe aka kazi asimbuye kuri uwo Mukazayire Nelly uherutse kugirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

Juliana Kangeli Muganza yari asanzwe akora nk’umusesenguzi mu Kanama gashinzwe ingamba na politike mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye na politike za leta yakuye muri Kaminuza ya Oxford. 

Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri Drexel University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Juliana Kangeli Muganza yagizwe umuyobozi mukuru wungirije w’urwego rushinzwe iterambere (RDB)

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago