Ikipe ya Patriots BBC yabonye intsinzi ya mbere mu mikino ya nyuma ya kamarampaka ‘BetPawa Playoffs’ 2024, nyuma yo gutsinda ikipe ya APR BBC amanota 83-71.
Uyu mukino wabaye ku wa Gatatu, tariki 11 Nzeri 2024 muri BK Arena ahari hateraniye abafana benshi baje kwihera ijisho.
Ni umukino usanzwe ubamo ihanga rikomeye cyane dore ko usigaye uhuruza abafana benshi mu Rwanda muri Basketball by’umwihariko ikaba imikino itanga igikombe cya shampiyona.
Agace ka mbere karangiye, Patriots BBC iyoboye umukino n’amanota 21 kuri 15 ya APR BBC.
Patriots BBC yatangiye agace ka kabiri yongera ikinyuranyo, Hagumintwari Steven na Ndizeye Dieudonné bigaragaje mu gutsinda cyane.
Ku rundi ruhande, Mpoyo na Aliou Diarra bagize amakosa atatu kare bituma bakina iminota mike. Aka gace Patriots BBC yagatsinze ku manota 31 kuri 13 ya APR.
Ni mu gihe, igice cya Mbere cyarangiye, Patriots BBC iyoboye umukino n’amanota 52 kuri 28 ya APR BBC.
Mu gace ka gatatu, Ikipe y’Ingabo yikubise agashyi itangira kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Ntore Habimana na Isaiah Miller.
Aka gace, iyi kipe yagatsinze ku manota 22 kuri 16 ya Patriots. Icyakora Patriots yari ikiyoboye n’amanota 68 kuri 50.
Ibi byatumye agace ka nyuma karyoha kuko APR BBC yazamuye icyizere ikomeza kugabanya ikinyuranyo.
Ikipe y’Ingabo yakomeje gushyiramo imbaraga ari nako igabanya ikinyuranyo, ariko umukino urangira Patriots BBC iyitsinze amanota 83-71 yegukana intsinzi ya mbere mu mikino ya nyuma ya kamarampaka.
Ikipe izatsinda imikino ine ya mbere muri irindwi niyo igomba kwegukana igikombe cya shampiyona. Umukino wa kabiri uteganyijwe kuzaba kuwa gatanu tariki 13 Nzeri 2024.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…