IMIKINO

Umutoza uri mu bagaragaje impano zikomeye muri ruhago y’u Rwanda yitabye Imana

Mungo Jitiada, wamenyekanye cyane mu butoza ku izina rya ’Vigoureux’, wafashije abakinnyi benshi bakomeye mu Karere ka Rubavu kugaragaza impano yabo yitabye Imana azize.

Advertisements

Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2024 aguye mu Bitaro Bikuru bya Gisenyi.

Umutoza ’Vigoureux’, yari amaze igihe kirekire arwaye imitsi, kubura amaraso ndetse na hépatite C kugeza ubwo yamaze igihe kuva mu nzu byarabaye ikibazo gikomeye.

Ubu burwayi bwaje kugenda buhindagurika kuko rimwe na rimwe akaguru kamwe kabaga ‘paralysie’, ikindi gihe kakabyimba.

Vigoureux yari umwe mu batoza bakomeye mu Karere ka Rubavu, azibukirwa kuba yarazamuye abakinnyi bakiri bato bakavamo abakinnyi bakomeye muri Ruhago y’u Rwanda.

Uyu mugabo yakiniye Etincelles igishingwa 1980 na Mbere yaho gato yitwa Pfunda FC.

Mu Rwanda hari amazina y’abakinnyi bakomeye bamunyuze mu biganza nka Niyonzima Haruna ukinira uheruka gutandukana na Rayon Sport mu munsi ishize, Tuyisenge Jacques, Bizimana Djihad ukinira FC Kryvbas yo muri Ukraine, Hakizimana Muhadjiri [Police FC], Nizeyimana Mirafa [wakiniye amakipe arimo Police FC na Zanaco FC], Habimana Hussein, Imanizabayo Florence wakiniye Rayon Sports y’Abagore n’abandi benshi.

Mungo Jitiada yitabye Imana azize uburwayi

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago