Mungo Jitiada, wamenyekanye cyane mu butoza ku izina rya ’Vigoureux’, wafashije abakinnyi benshi bakomeye mu Karere ka Rubavu kugaragaza impano yabo yitabye Imana azize.
Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2024 aguye mu Bitaro Bikuru bya Gisenyi.
Umutoza ’Vigoureux’, yari amaze igihe kirekire arwaye imitsi, kubura amaraso ndetse na hépatite C kugeza ubwo yamaze igihe kuva mu nzu byarabaye ikibazo gikomeye.
Ubu burwayi bwaje kugenda buhindagurika kuko rimwe na rimwe akaguru kamwe kabaga ‘paralysie’, ikindi gihe kakabyimba.
Vigoureux yari umwe mu batoza bakomeye mu Karere ka Rubavu, azibukirwa kuba yarazamuye abakinnyi bakiri bato bakavamo abakinnyi bakomeye muri Ruhago y’u Rwanda.
Uyu mugabo yakiniye Etincelles igishingwa 1980 na Mbere yaho gato yitwa Pfunda FC.
Mu Rwanda hari amazina y’abakinnyi bakomeye bamunyuze mu biganza nka Niyonzima Haruna ukinira uheruka gutandukana na Rayon Sport mu munsi ishize, Tuyisenge Jacques, Bizimana Djihad ukinira FC Kryvbas yo muri Ukraine, Hakizimana Muhadjiri [Police FC], Nizeyimana Mirafa [wakiniye amakipe arimo Police FC na Zanaco FC], Habimana Hussein, Imanizabayo Florence wakiniye Rayon Sports y’Abagore n’abandi benshi.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…