IMIKINO

Cristiano Ronaldo yaciye agahigo ku mbuga nkoranyambaga

Kizigenza muri ruhago, yaciye agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere urengeje abantu miliyari bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Mu bamukurikira harimo abantu miliyoni 639 kuri Instagram, miliyoni 170 kuri Facebook, miliyoni 113 ku rukuta rwa X yahoze ari Twitter, n’abantu barenga miliyoni 60 n’igice bamaze gukora subscribe kuri YouTube.

Ni agahigo yaciye nyuma yo gushinga urubuga rwa YouTube, agahita agira abamukurikira barenga miliyoni mugihe kitarenze isaha imwe n’iminota 30, ibi byahise bituma yongera guca agahigo, no gukomeza kwigwizaho abantu.

Uyu mugabo wagize iginduro biturutse ku guconga ruhago, yahise ashimira abamukurikira abinyujije kuri izo mbuga nkoranyambaga ze.

Cristiano Ronaldo ukomoka muri Portugal, yavuze ko ari inzozi yakabije gukora amateka yo kugira uyu mubare.

Yavuze ko byose yabigezeho abikesha urukundo rw’abamukunda no kumwizera byose biturutse ku mupira w’amaguru.

Ronaldo avuga ko kuva mu mihanda ya Madeira (agace yavukiye) kugeza ku Isi yose, yahoze akinira umuryango we n’abakunzi be.

Ati “Kuva mu mihanda ya Madeira kugeza ku Isi yose, nahoze nkinira umuryango we namwe, none kuri ubu namaze kuzuza miliyari y’abankurikira ku mbuga nkoranyambaga ku bwanyu.”

“Mwabanye nanjye mu ntambwe zose, yaba ubwo nabaga ndi hejuru cyangwa ndi hasi, urugendo rwabaye urugendo, mwanyeretse kutahagarara mu kwesa umuhigo.”

“Ndabashimiye cyane kuba mwaranyizeye, ubufasha bwanyu, no kuba mu buzima bwanjye, ibyiza na n’ubu ntibiraba, tuzakomeza dusunike, dutsinda, dukorane amateka hamwe”.

Christian

Recent Posts

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

6 days ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

6 days ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

2 weeks ago

Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…

2 weeks ago

Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo amukubise isuka ubwo yasangaga aryamanye na Nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…

2 weeks ago

MINEMA yakebeye abituje mu manegeka baziko bazahabwa ingurane

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…

2 weeks ago