Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2024, Perezida wa Sénégal Bassirou Diomaye Faye yatangaje ko yaseshe Inteko Inshinga Amategeko kubera ko abari bayigize batavugaga rumwe n’ubutegetsi.
Faye yahise atangaza ko amatora yo gusimbuza abagize inteko yasheshwe azaba ku wa 17 Ugushyingo uyu mwaka.
Mu ijambo rye yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu, Perezida wa Sénégal yavuze ko yifuza kugira inteko imufasha gusohoza imigambi yasezeranije igihugu.
Ati: “Nsheshe inteko ishinga amategeko kugira ngo nzageze ku baturage impinduka zifatika natanze isezerano ryo gutanga”.
Faye w’imyaka 44 yagiye ku butegetsi mu kwezi kwa Gatatu (3) uyu mwaka asezeranya abaturage kuzana impinduka zidasanzwe mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Izo mpinduka yifuza zirimo guhashya ruswa mu mezi atandatu ashize zagiye zihura n’imbogamizi zitandukanye, zirimo kutagira ubwiganze mu nteko ishinga amategeko.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…