IMIKINO

Umuyobozi w’icyubahiro wa APR Fc yasuye abakinnyi mbere y’uko bahura n’ikipe ya Pyramids Fc

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, akaba n’umuyobozi w’icyubahiro w’ikipe ya APR Fc Gen. Mubarakh Muganga yasuye abakinnyi mu myitozo ibanziriza iya nyuma yo kwitegura umukino wa CAF Champions League iyi kipe ifitanye na Pyramids yo mu Misiri.

Advertisements

Gen Mubarakh Muganga yasuye APR Fc ubwo yari isoje imyitozo tariki 12 Nzeri 2024, ayisaba kwitwara neza ku mukino wa Pyramids nk’uko bisanzwe, ikintu ngo cyongereye imbaraga iyi kipe nk’uko umutoza wayo Darko Novic yabitangaje.

Yagize ati “Ni byiza gusurwa n’abayobozi nk’aba kuko biba bagaragaza ko ushyigikiwe kuva hejuru. Byaduhaye izindi mbaraga zo kwitwara neza ku mukino wa Pyramids.”

APR FC ikaba yakoze imyitozo ifite abakinnyi bayo bose barimo Mamadou Sy wari kumwe n’ikipe ya Mauritania yatsinze umukino umwe muri ibiri yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, ari na ko byagenze kuri Pavelh Ndzila na Congo Brazzaville arindira izamu.

Iyi kipe ngo ikaba yizeye gusezerera ikipe ya Pyramids yo mu Misiri kuko amayeri y’amakipe yo mu barabu yose bayamenye nk’uko Kapiteni wa APR FC Niyomugabo Claude yaje kubitangaza.

Ati “Kuri ubu umupira wabaye umwe, nta kintu na kimwe abantu bakibeshyeshya. Amakipe yo mu Barabu hari uburyo yagiraga amayeri haba mu kibuga ndetse no hanze ariko byose twarabimenye ndetse twiteguye kwitwara neza ku mukino tuzahuriramo.”

APR FC na Pyramids zizahurira kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024 saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Iyi kipe yo mu Misiri ikaba yarageze mu Rwanda ndetse yakoreye imyitozo ya mbere i Kigali yabereye ku kibuga cyo hanze ya Stade Amahoro.

Umugaba mukuru w’ingabo Gen. Mubarakh Muganga ubwo yageraga aho abakinnyi ba APR Fc bakoreraga imyitozo
Gen. Mubarakh Muganga asuhuzanya n’umutoza w’ikipe ya APR Fc Darko Novic
Gen. Mubarakh Muganga yageneye ubutumwa abakinnyi ba APR Fc bafite umukino utoroshye kuri uyu wa Gatandatu

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago