Umukinnyi w’Umunyarwanda Yannick Mukunzi ukinira Sandvikens IF mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, yabazwe imvune yo mu ivi, avuga ko byagenze neza kandi ashima Imana.
Yannick Mukunzi aheruka mu kibuga tariki ya 16 Kamena mu mukino batsinzemo Oddevold 2-0. Yinjiye mu kibuga ku munota wa 62.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati akaba yaraje kugira imvune yatumye atongera kugaragara mu kibuga.
Mukunzi Yannick wagize ikibazo cyo mu ivi, akaba yamaze kubagwa iyi mvune aho yasabye amasengesho abakunzi be.
Ati “Muraho bantu banjye. Nagira ngo mbamenyeshe ko mu kwezi gushize nagize imvune yatumye ntagaraga mu ikipe yanjye mu mikino ishize twakinnye, benshi bambajije impamvu ntakina, impamvu ni uko nari ntegereje igisubizo cya nyuma cy’abaganga ariko uyu munsi bambaze kandi byagenze neza. Imana ni nziza ibihe byose, ndagukunda Yezu.”
Yahise yifashisha umurongo wo mu Bakorinto ba 2, 5:7 uvuga uti “tuyoborwa no kwizera, ntabwo ari ibyo tubona.” Yasoje agira ati “munsengere.”
Iyi ni imvune ya kabiri ikomeye Yannick Mukunzi agize, ni nyuma y’iyo yagize Kwakira 2021, iyi mvune na yo mu ivi byabaye ngombwa ko bamubaga, yarakiraga akongera agatonekara, yaje gukira neza muri 2024 ari na bwo yatangiye gukinira ikipe ya Sandvikens IF yari yazamutse mu cyiciro cya kabiri.
Abazwe nyuma y’uko ku Cyumweru gishize yabatijwe akakira agakiza akemera kwakira Yezu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…