Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 14 Nzeri 2024, Leta y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zahuriye mu bindi biganiro by’inyabutatu bigamije gukemura ibibazo bya Politiki bimaze igihe hagati y’ibihugu byombi.
Ni ibiganiro biri kubera i Luanda muri Angola.
Ku ruhande rw’u Rwanda byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe.
Minisitiri Nduhungirehe mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko ibi biganiro biri kuba ku nshuro ya kane bigahuza intumwa z’ibihugu bitatu (u Rwanda, RDC na Angola kugeza ubu zamaze kwerekana umwuka wubaka, “birubakira ku bikorwa by’ingenzi byagezweho na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahaga ndetse n’abakuriye ubutasi mu mezi atandatu ashize”
Guverinoma ya RDC biciye muri Minisitiri w’Itumanaho akanaba umuvugizi wayo, Patrick Muyaya, aherutse gutangaza ko ingingo zirimo iyo “gusenya umutwe wa FDLR no gucyura ingabo” ari zo zimaze igihe ziganirwaho i Luanda.
U Rwanda rushinja RDC kuba imaze igihe ikorana n’uyu mutwe ugambiriye kuruhungabanyiriza umutekano, na yo ikarushinja gushyigikira umutwe wa M23 umaze imyaka irenga ibiri mu mirwano n’ingabo zayo.
Amakuru avuga ko hagati y’itariki ya 29 n’iya 30 Kanama abakuriye ubutasi muri biriya bihugu uko ari bitatu bahuriye i Rubavu, mu nama bemerejemo uko gahunda yo gusenya FDLR izakorwa, zinategura raporo zasabwaga gushyikiriza abaminisitiri bo muri ibi bihugu.
Ibiganiro bya Luanda byatangijwe na Perezida wa Angola, João Lourenço, mu 2022 ubwo umwuka mubi watutumbaga mu mubano w’u Rwanda na RDC. Umutwe witwaje intwaro wa M23 na FDLR ni izingiro ry’amakimbirane y’ibi bihugu.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…