INKURU ZIDASANZWE

Uganda: Habaye impanuka y’imodoka ikomeye yaguyemo ba General

Abasirikare bakomeye barimo Brig Gen (Rtd) Frank Katende Kyambadde na Brig Gen Fred Twinamasiko bombi bo mu ngabo za Uganda (UPDF), bapfuye bazize impanuka y’imodoka.

Advertisements

Muri Nyakanga umwaka ushize ni bwo Brig Gen Kyambadde n’abandi basirikare bakuru barimo Gen Kale Kayihura wigeze kuyobora Polisi ya Uganda bari bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

Brig Gen Fred bapfanye we yari akiri mu kazi, akaba yari Umuyobozi ushinzwe amahugurwa mu ngabo za Uganda zirwanira ku butaka.

Inkuru y’urupfu rw’aba ba-Jenerali bombi yemejwe n’Umuvugizi wungirije w’Igisirikare cya Uganda, Col Deo Akiiki.

Mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X yagaragaje ko kuba aba basirikare bombi bapfuye nyuma y’iminsi mike Uganda itakaje Sarah Mateke wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingabo n’abazihozemo ari igihombo gikomeye kuri iki gihugu.

Ati: “Ni gute twakwitega kumva iki gihombo mu gihe gito nk’iki ngiki? Umunyamabanga wa Leta (ushinzwe ingabo), Hon Sarah Mateke, Brig Gen (rtd) Kyambadde ndetse n’Umuyobozi wacu ushinzwe amahugurwa mu ngabo zirwanira ku butaka, Brig Gen Fred Twinamasiko bakoze impanuka! Bose bagiye gutyo. Imana ikomeze imiryango yabo. Ni ibihe bigoye.”

Amakuru avuga ko bariya basirikare bombi bapfuye ejo ku wa Gatanu, ubwo imodoka barimo ifite Plaque H4DF2588 yakoraga impanuka.

Ni impanuka yabereye ahitwa Lukaya, ku muhanda uhuza imijyi ya Kampala na Masaka.

Christian

Recent Posts

Umushyitsi yasuye Neg G the General apfira mu rugo rwe

Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G…

2 days ago

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije #Kwibuka32

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…

5 days ago

Aimée Beauté Mushashi yasezeranye mu murenge

Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…

1 month ago

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

6 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

7 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

7 months ago