APR BBC yatsinze amanota 67-53 ya Patriots BBC, ihita ibona intsinzi ya kabiri muri irindwi igize imikino ya nyuma ya kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’ 2024.
Ni umukino wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2024, muri Bk Arena.
Ni imikino irindwi ikinwa, ikipe itsinze ine ya mbere niyo ihabwa igikombe cya shampiyona ya Basketball.
Uyu mukino wa gatatu wagiye kuba, amakipe yombi anganya intsinzi 1-1, nyuma yaho umukino ubanza Patriots BBC yari yawutsinze, mugihe uwa Kabiri waje kwegukanwa n’ikipe ya APR BBC.
Mu mukino wagaragayemo ihangana no kugarira cyane, by’umwihariko ku ikipe ya APR BBC dore n’umwe mu bakinnyi bayo barimo Wamukota Bush bagiye kurangiza uduce tubiri, afite amakosa agera kuri atatu yose.
Ni agace ka mbere APR BBC yatangiye iri hejuru ibifashijwemo n’abakinnyi barimo Isaiah Miller, Diarra, batsinda amanota 22-16 ya Patriots BBC.
Agace ka kabiri, Patriots BBC yabaye nk’ikanguka ishaka nibura uko yagabanya ikinyuranyo cy’amanota ni uko ibifashijwemo n’abakinnyi bayo barimo umunyamerika Stephaun Branch na Prince Ibeh bagerageje gutsinda nibura amanota 13 ku 9 ya APR BBC, amakipe yombi ajya mu karuhuko APR BBC ifite amanota 31 kuri 29 ya Patriots BBC.
APR BBC yagarutse mu gice cya gatatu ubona ko ishaka intsinzi, dore ko yakegukanye ku ikinyuranyo cy’amanota 20-17 ya Patriots BBC.
Mu gace ka kane, Patriots BBC yabaye nk’iyacitse intege yamaze iminota 8 nta nota ahubwo ikora amakosa agera kuri ane, yaje gutsindamo inshuro ebyiri gusa, mugihe APR BBC itsindamo amanota 19 yose, umukino iwegukana ku 67-53 ya Patriots BBC.
Ni umukino warangiye Isaiah Miller umunyamerika ukinira APR BBC atsinze 32 wenyine mu mukino.
Umukino wa Kane muya nyuma wa kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’ uteganyijwe kuba kuwa gatatu tariki 18 Nzeri 2024, muri Bk Arena guhera Saa Moya z’umugoroba (19h00).
Photo: Shema Innocent
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…